sangiza abandi

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu Cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga

sangiza abandi

Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina iyo gikozwe neza kandi cyitondewe uretse kuba gitanga ibyishimo bigira n’inyungu nyinshi ababikora zirimo kugira ubuzima bwiza, kuramba, ndetse ikora nka siporo y’umutima n’umusemburo uvugurura uturemangingo tw’umubiri.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Chicago yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo nibura inshuro ziri hagati y’imwe n’ebyiri bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga ku kigero kiri hagati ya 20% na 30%.

Imibare y’iyi kaminuza yerekanye ko abagabo basohora byibura inshuro 21 cyangwa zirenga mu kwezi bafite amahirwe menshi yo kutarwara iyi kanseri.

Si ibyo gusa kandi kuko ubushakashatsi bw’iyi kaminuza yo muri Amerika bwerekanye ko gutera akabariro byongera igihe umuntu ashobora kumara ku Isi.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 15 muri Amerika bwerekanye ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro imwe mu Cyumweru bongera amahirwe yo kurama ku kigero cya 50% ugereranyije n’abayikora gake cyangwa abatayikora na gato. Mu gihe ku bagore byongera hagati y’imyaka 3 na 6 ku yo bari kuzamara.

Abagabo bakora imibonano mpuzabitsina nibura inshuro 2 mu Cyumweru bagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima ku kigero cya 45% ugereranyije n’abayikora rimwe mu kwezi cyangwa gake.

Ku ruhande rw’abagore ubu bushakashatsi bwerekanye ko abanyurwa n’imibonano mpuzabitsina bafite amahirwe menshi yo kutagira umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse bikomeza imikaya yo mu mayunguyungu bigatuma bigabanya ibyago byo guhura n’ikibazo cyo kutabasha gufata inkari.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Wilkes yo muri Amerika bwerekanye ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina inshuro 1 cyangwa 2 mu cyumweru bongera abasirikare b’umubiri bo mu bwoko bwa Immunoglobulin A (IgA), ibi bituma umubiri ubasha guhangana n’izindi ndwara zoroheje nk’inkorora n’ibicurane.

Bwerekana ko kandi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, umugabo atwika ibinure by’umubiri bingana na karoli 4.2 ku munota, naho umugore agatwika izingana na 3.1 ku munota.

Gukora imibonano mpuzabitsina neza biringaniza umuvuduko w’amaraso, bikagabanya ibyago byo kurwara umutima, no kuvubura imisemburo y’ibyishimo nka Oxytocin na DHEA, bigatuma umuntu asaza neza kandi agahorana itoto.

Gukora imibonano mpuzabitsina kabiri mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga

Photos:

[fluentform id="3"]