sangiza abandi

Sudani:Ingabo z’u Rwanda zakoze umuganda zinatanga amazi meza ku baturage

sangiza abandi

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Malakal, muri Sudani y’Epfo, bifatanyije n’izindi ngabo ziri muri ubwo butumwa mu gikorwa cy’umuganda cyo gukuraho ibisigazwa by’ibyuma n’indi myanda mu duce twa Hai Matar na Hai Luakat, aho abaturage bahoze mu nkambi bari kwimurirwa.

Abaturage bo muri utwo duce bashimye icyo gikorwa, bavuga ko ibyo bisigazwa byatezaga impanuka ndetse bikanabangamira ibikorwa by’ubuhinzi.

Ingabo z’u Rwanda zanatanze amazi meza mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage bafite ibibazo no guteza imbere umutekano n’imibereho myiza mu bice batuyemo.

Photos:

[fluentform id="3"]