sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wubakiye ku cyizere

sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wubakiye ku cyizere kandi ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye bukomeje kugana aheza.

Ibi yabigarutseho ku wa kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, ubwo umukuru w’igihugu na Madamu Jeannette Kagame bakirwaga mu musangiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron, mu ngoro ya Élysée, mu mujyi wa Paris.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Nicolas Sarkozy, umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo  na Yonathan Arfi, uyobora umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa.

Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko muri uyu musangiro, Perezida Kagame yashimye intambwe ibihugu byombi bimaze gutera mu kubaka umubano uhamye kandi  wubakiye ku cyizere.

Yagize ati “Uyu wabaye umunsi ufite igisobanuro cyihariye n’icyizere cyuzuye. U Rwanda rurashima intambwe mwateye.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gukorana n’u Bufaransa ndetse ko ayo mahitamo yatangiye kubyara umusaruro.

Yagize ati “Uyu munsi u Bufaransa ni umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Rwanda mu bijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe n’izindi nzego zihuriweho.”

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuri ubu uhagaze neza nyuma y’uko iki gihugu cy’i Burayi cyemeye uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikanemera ko cyatereranye u Rwanda mu gihe Abatutsi bicwaga nyamara cyari gifite ubushobozi bwo kubihagarika bitaraba.

Urugendo rwo kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside rwatangijwe n’uwari perezida wabwo, Nicolas Sarkozy ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda mu 2010 aho na Perezida Macron yakomerejeho dore ko nawe mu 2021 yaje mu Rwanda akemera amakosa y’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame na Perezida Macron bari kumwe n’abafasha babo bahuje urugwiro
Abakuru b’ibihugu byombi bari kumwe n’abafasha babo baganira
Jeannette Kagame na Brigitte Macron bahuje urugwiro
Perezida Macron na Perezida Kagame bagenda baganira

Photos:

[fluentform id="3"]