sangiza abandi

Urubyiruko rw’Abaskuti rwasabwe kurangwa n’ubutwari nk’ubwa RPA Inkotanyi

sangiza abandi

Urubyiruko rugize Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda (Rwanda Scouts Association) rusaga 300 rwahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, cyatangijwe n’umunota wo kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso, no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside.

Uru rubyiruko kandi rwasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’inzira ndende abarokotse banyuzemo mu kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uru rubyiruko rwo mu Muryango wab’Abaskuti rwasabwe gukomeza kuba ku isonga mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurangwa n’ubutwari, ubunyangamugayo no gukunda Igihugu nk’ibyaranze Ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe na Komiseri Mukuru wa Rwanda Scouts Association, Umunyamabanga wa Youth Forum muri Africa Scouts Committee, Umuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, Ubuyobozi bwa Ibuka, ndetse n’abaskuti baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, urubyiruko rw’Abaskuti rwashishikarijwe gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1959 kugeza mu 1994, kugira ngo rubashe guhangana n’abagoreka amateka, abahakana n’abapfobya Jenoside bakomeje gukoresha uburyo butandukanye mu kuyobya ukuri.

Abitabiriye kandi bagejejweho ubuhamya bw’umwe mu barokokeye Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, bagaragaza ubukana Jenoside yakoranywe ndetse n’ingaruka yasize ku bayirokotse.

Abayobozi batandukanye baganiriye n’urubyiruko bagarutse ku ruhare rw’abakiri bato mu kubaka igihugu gitekanye kandi gishingiye ku kuri kw’amateka.

Basabye urubyiruko rw’Abaskuti gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ubwitange no gukunda Igihugu, ndetse no kwigira ku butwari bwaranze Ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikongera guha Abanyarwanda icyizere cyo kongera kubaho mu gihugu kirangwa n’umutekano n’ubumwe.

Photos:

[fluentform id="3"]