sangiza abandi

Tungsten u Rwanda rwohereza muri Amerika igize 20% by’ibikenerwayo

sangiza abandi

Ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Trinity Metals, yatangaje ko umusaruro wa tungsten icukurwa mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rutanga 20% by’ikenerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byatangajwe na Trinity Metals ku wa 17 Kamena 2026, igaragaza ko umusaruro ukomoka muri iki kirombe cyo mu Karere ka Rulindo ukomeje kugira uruhare rukomeye mu nganda n’urwego rw’umutekano rwa Amerika.

Kuva muri Kanama 2025, ubwo sosiyete Global Tungsten & Powders (GTP) yagiranaga amasezerano n’umufatanyabikorwa wa Trinity Metals, Traxys, hamaze koherezwa toni zirenga 320 za tungsten zifite ubuziranenge buhanitse zivuye mu Rwanda zerekeza muri Amerika.

Izo tungsten zitunganyirizwa mu ruganda rwa GTP ruherereye muri Leta ya Pennsylvania, zikavamo ifu ya tungsten ikoreshwa mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, ibikoresho by’inganda ndetse no mu rwego rwa gisirikare.

Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amabuye y’agaciro, umusaruro w’ikirombe cya Nyakabingo ukomeje kurushaho kugira agaciro ku isoko mpuzamahanga. 

Trinity Metals yatangaje ko mu kwezi gushize, ingano ya tungsten iki kigo cyohereza muri Amerika yikubye kabiri, bituma ubu itanga hafi kimwe cya gatanu cy’umusaruro wa tungsten y’ibanze ikoreshwa buri kwezi muri icyo gihugu.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity Metals, Shawn McCormick, yavuze ko Isi iri guhura  n’impinduka zikomeye ku isoko rya tungsten, cyane cyane bitewe n’uko Ubushinwa bugenzura igice kirenga 80% by’umusaruro wayo ku rwego rw’Isi.

Yagize ati: “Isoko rya tungsten muri Amerika riragenda ryiyongera cyane haba mu rwego rw’inganda no mu bya gisirikare. Mu gihe Amerika itarakora tungsten ku butaka bwayo, izakomeza gukenera iturutse hanze. Kuba u Bushinwa bwarafashe ingamba zigabanya iyoherezwa rya tungsten hanze yabwo bituma umusaruro uturuka mu Rwanda urushaho kugira akamaro mu mutekano wa Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.”

McCormick yavuze ko Trinity Metals yishimira uruhare rw’igihugu mu gutanga amabuye y’agaciro afatiye runini ubukungu n’umutekano by’ibihugu bikomeye ku Isi.

Yagaragaje kandi ko aro amahirwe ku Rwanda ku bufatanye bwihariye hagati yarwo  na Amerika ku bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi, nk’uko ibigenza no ku bindi bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Umuyobozi wa Traxys,Ioannis Kallinikos, yavuze ko bishimira uruhare bagize mu gufasha umusaruro wa Nyakabingo kugera ku masoko akomeye yo muri Amerika n’u Burayi.

Yagize ati: “Twishimiye kuba twaragize uruhare mu kugeza ku rwego mpuzamahanga umusaruro w’ikirombe cya Nyakabingo, ari nacyo kinini gitanga tungsten muri Afurika. Ubu umusaruro wacyo urimo kugera ku bakiriya bakomeye cyane bo muri Amerika n’u Burayi.”

Trinity Metals yashinzwe mu 2022 nyuma yo guhuza ibirombe bitatu birimo icya Nyakabingo gicukurwamo tungsten, icya Rutongo gicukurwamo tin byombi byo mu Karere ka Rulindo, ndetse n’icya Musha cyo mu Karere ka Rwamagana gicukurwamo tin na tantalum.

Iyi sosiyete ifite abakozi barenga 6,500 kandi ikomeje gushora imari mu bushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mashya, harimo n’ububiko bwa Lithium bwa Ntunga bwamaze kuvumburwa mu gace ka Musha.

Ikirombe cya Nyakabingo gifite ubuso bwa hegitari 1,600 kandi abashakashatsi bavuga ko gifite toni zirenga 30,000 za tungsten ishobora gucukurwa. Kugeza ubu gitanga toni zirenga 100 za wolframite buri kwezi, kikaba gifite ubushobozi bwo kongera umusaruro mu myaka iri imbere.

Ni cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi ya tungsten aho buri mwaka gicukurwamo toni 1.000.

Tungsten u Rwanda rwohereza muri Amerika igize 20% by’ibikenerwa yo
Ikirombe cya Nyakabingo ni cyo gicukurwamo Tungsten nyinshi muri Afurika
Tungsten ikorwamo ibikoreshwa byifashishwa mu gisirikare

Photos:

[fluentform id="3"]