Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga–Nyange, ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga na Ngororero hafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuvugurura no gusana uyu muhanda.
Iki kiraro giherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Mu itangazo polisi yashyize hanze rigira riti “ Turabamenyesha ko kubera imirimo y’ubwubatsi iri gukorerwa mu mu muhanda Muhanga–Nyange, ikiraro cya Nyabarongo giherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga kirafungwa by’agateganyo”.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko iri fungwa rizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026 guhera saa tatu z’ijoro (21h00) rikazarangira saa cyenda zo mu rukerera (03h00) ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.
Polisi yasabye abakoresha uyu muhanda kwihanganira izi mpinduka.
ITANGAZO / PUBLIC NOTICE pic.twitter.com/CpU8canwmG
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) June 20, 2026








