Tariki 23 Kamena 1994 ni umunsi wa 78 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 173 mu minsi igize umwaka.
Kuri uyu munsi Abatutsi bari bihishe bari bakomeje guhigishwa uruhindu ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 23 Kamena 1994 ni bwo Abasirikare b’Abafaransa bageze i Nyarushishi aho bari baje mu kiswe Operasiyo Turquoise.
Ubwo aba basirikare bazaga byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije igamije gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga ko baje kurinda.
Nyarushishi yahoze ari inkambi yabagamo Abarundi bahunze 1993. Yazanywemo Abatutsi bavanywe mu Mujyi wa Kamembe i Cyangugu, hanahungira abarokotse ubwicanyi ahandi nka Mibilizi, Shangi, Nyamasheke, Kibogora n’ahandi.
Abafaransa binjiye i Cyangugu tariki 23 Kamena 1994 bahita bajya i Nyarushishi bashaka kwerekana ko ikibazanye ari ugutabara.
Bari bakeneye icyo bereka Televiziyo z’iwabo kubera ko itangazamakuru ryanengaga Guverinoma y’u Bufaransa kuba yohereje abasirikare mu Rwanda gufasha Leta yakoraga Jenoside.
Abafaransa bakoreshaga amayeri yo kugaragaraza mu mahanga iyi nkambi ya Nyarushishi nk’ikimenyetso cyerekana ko baje mu Rwanda kurokora abicwaga, nyamara ari uguhisha isura nyayo ya Turquoise yo gufasha Leta y’abicanyi. Ni nayo mpamvu basabye Guverinoma y’abatabazi ko inkambi ya Nyarushishi idakorwaho kugira ngo itangazamakuru mpuzamahanga, cyane cyane iryo mu Bufaransa, riyikoreshe mu kugaragaza iyo sura nziza.
I Nyarushishi habereye ibikorwa byinshi by’ubugome harimo gusambanya abakobwa ku gahato bikozwe n’Abafaransa.
Inkambi ya Nyarushishi yari irinzwe n’abasirikare b’Abafaransa bazengurutswe na za bariyeri z’Interahamwe n’abasirikare ba Leta.
Abatsutsikazi benshi bo mu nkambi ya Nyarushishi bagizwe abaja bo gufatwa ku ngufu. Abasirikare b’abafaransa bahoraga bafata ku ngufu Abatutsikazi bagumanye nabo igihe bari mu nkambi ya Nyarushishi.










