sangiza abandi

Tariki 24 Kamena 1994: Umunsi Abanyarwanda bigaragambije basaba ko ingabo z’Abafaransa zitaha

sangiza abandi

Tariki 24 Kamena 1994 ni umunsi wa 79 mu minsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze, ukaba uwa 174 mu minsi igize umwaka. 

Kuri uyu munsi Abatutsi bari bihishe bataricwa bari bakomeje guhigishwa uruhindu ari nako Inkotanyi zikomeza kubohoza uduce dutandukanye zinatabara Abatutsi mu bice byo hirya no hino mu gihugu.

Itariki ya 24 Kamena ni umunsi Abanyarwanda berekanye ko barambiwe ingabo z’u Bufaransa zabarizwaga mu Burengerazuba bw’u Rwanda no mu bice bya Goma na Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu myaka ya 1990 kugeza 1994 ingabo z’Abafaransa zagiye zisimburana mu Rwanda, ndetse zishinjwa kuba zaratereranye Abatutsi biciwe mu duce zagenzuraga.

Icyo gihe abaturage barenga ibihumbi 30 bari mu gice cyagenzurwaga na RPF i Ndera, ni mu birometero nka 20 mu Burasirazuba bwa Kigali, bakoze imyigaragambyo basaba ko byihuse ingabo z’Abafaransa zava mu Rwanda

Iyi myigaragambyo yahuriranye n’inyandiko y’amagambo akomeye yasinyweho n’abagera kuri 18 mu bigaragambyaga, yandikiwe uwari Perezida w’u Bufaransa, Francois Mitterand.

Iyi nyandiko yanengaga icyemezo cye cyo kohereza ingabo ze mu Rwanda.

Ingabo z’u Bufaransa zishinjwa kuba zaramenyeshejwe ubwicanyi bwari bukorerwe Abanya-Bisesero mbere y’uko buba, ntizigire icyo zikora ngo zibutambamire.

Zishinjwa kandi guha imyitozo, ibikoresho n’ubundi bufasha mu bya gisirikare abahezanguni b’Abahutu na Guverinoma yakoze Jenoside.

Ni mu gihe kandi umunsi wari wabanje tariki ya 23 Kamena 1994 ari bwo Abasirikare b’Abafaransa bageze i Nyarushishi aho bari baje mu kiswe Operasiyo Turquoise. 

Ubwo aba basirikare bazaga byavugwaga ko Operasiyo Turquoise yari ije igamije gutabara abantu bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi ariko ubuhamya bw’impunzi n’ubwa bamwe mu Nterahamwe zakoreye muri ako gace buvuga ko ahubwo Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe, kandi ko abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu abagore n’abakobwa b’impunzi bavugaga ko baje kurinda.

Tariki 24 Kamena 1994 ni wo munsi Abanyarwanda bigaragambije basaba ko Ingabo z’Abafaransa zitaha
Abanyarwanda bandikiye ibaruwa Perezida wari uw’u Bufaransa Francois Mitterand

Photos:

[fluentform id="3"]