sangiza abandi

50% by’abagabo mu Rwanda banywa inzoga

sangiza abandi

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage, (RDHS 2026) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko umugabo umwe muri babiri anywa inzoga.

Raporo igaragaza ko 18% by’abagore bafite hagati y’imyaka 15 na 49 banyoye inzoga mu kwezi kwa nyuma mu gihe ku bagabo ari 50%.

Mu banyoye inzoga muri icyo gihe, 78% by’abagore na 51% by’abagabo bavuga ko bazinyoye hagati y’umunsi 1-5 muri uko kwezi. 

Abagore banywa inzoga buri munsi cyangwa hafi ya buri munsi ni 7% mu gihe abagabo ari 15%.

Mu banyoye inzoga mu kwezi kwabanje ubushakashatsi, bwerekana ko 48% by’abagore banywaga ikirahure kimwe cyangwa munsi yacyo ku munsi banywagaho inzoga, mu gihe ku bagabo ari 32%.

Abanywaga ibirahure bibiri ni 17% by’abagore na 37% by’abagabo, mu gihe 14% by’abagore na 12% by’abagabo banywaga ibirahure bitandatu cyangwa birenga ku munsi banywagaho inzoga.

Abantu batize ni bo benshi banywa inzoga aho 12.7% byabo bazinywa buri munsi mu gihe abarangije amashuri abanza bazinywa buri munsi bangana na 6.8% mu gihe abarangije ayisumbuye ari 5.9% naho abarangije kaminuza kuzamura bangana na 2.4%.

Mu Mujyi wa Kigali ni ho hagaragara abantu benshi banywa inzoga aho abagera ku 9.8% bazinywa buri munsi, ugakurikirwa n’Intara y’Ibirasirazuba ifite 7.6% hakaza Amajyaruguru afite abantu 7.4% banywa inzoga buri munsi hagakurikiraho Uburengerazuba bufite 7% hagasoza Amajyepfo afite 4.5%.

Ku bijyanye no kunywa itabi, ubushakashatsi bwerekana ko muri rusange, munsi ya 1% by’abagore bafite imyaka hagati ya 15-49 banywa itabi cyangwa ubundi bwoko bw’itabi, mu gihe ku bagabo ari 6%.

Mu bagabo banywa itabi buri munsi, 70% banywa munsi y’imiti itanu y’itabi ku munsi, naho 21% banywa hagati y’imiti itanu n’icyenda y’itabi buri munsi.

Raporo kandi igaragaza ko ikoreshwa ry’itabi ridacanwa, nk’irijundikwa mu kanwa cyangwa iry’ifu, bikiri hasi aho biri munsi ya 1% ku bagore no ku bagabo.

Ubushakashatsi bwa NISR bwagaragaje ko 50% by’abagabo mu Rwanda banywa inzoga

Photos:

[fluentform id="3"]