sangiza abandi

Congo ntabwo yigeze ishaka amahoro yakomeje gufasha FDLR mu kuturwanya: Perezida Kagame 

sangiza abandi

Perezida Kagame yatangaje ko n’ubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze kujya mu biganiro inshuro nyinshi ariko Kinshasa itigeze ishaka amahoro ahubwo yakomeje gufasha no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa 17 Nyakanga 2026.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko mu biganiro u Rwanda na RDC byagiranye mu bihe bitandukanye RDC itigeze ishaka amahoro kuko yakomeje gufasha umutwe urwanya u Rwanda.

Ati “Congo ntabwo yigeze ishaka amahoro. Yakomeje gufasha FDLR mu kuturwanya, nyuma baza kwihuza n’abandi basirikare b’ibindi bihugu, ngira ngo muzi inkuru za Goma. Gusa twarabasabye tuti basi mudufashe gukemura ikibazo cya FDLR, ibyacu bizaba birangiye.”

Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu ikibazo cyo muri Congo kitirirwa u Rwanda kandi nyamara kimaze imyaka myinshi yewe akaba yarasabye Perezida Tshisekedi inshuro nyinshi  ko bafatanya gukemura ikibazo ariko ntashake kubyumva.

Yagize ati “Ntabwo ari twe ntandaro y’iki kibazo cyo muri Congo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abatekereza ko n’ingabo za AFC/M23 zizava ku butaka bwa RDC zikajyanwa mu Rwanda Ati “Icyo ni ikintu kibyihishe inyuma, biteze ko tuzakira M23 hano.”

Yakomeje avuga ko hari igihe kimwe bari mu nama y’abakuru b’ibihugu, ubwo aya makimbirane yatangiraga hanyuma abaza Perezida Tshisekedi ikibazo muri iyo nama ati” Nyakubahwa Perezida, ni gute iki kibazo cyahindutse ikibazo cy’u Rwanda? Ni gute byaje kuba ikibazo cyacu kandi atari twe cyatangiriyeho cyangwa ngo gituruke mu Rwanda?”

Yabanje gutindiganya gato. Hanyuma ndongera ndamubaza nti:

“Ese muzi ko mu byaro hafi ya byose, muri utwo turere two mu cyaro, hari ahamaze gufatwa n’umutwe wa FDLR ndetse ukaba unahakusanya imisoro?”

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yazuyaje maze akamusubiza ko yabyumvise.

Yarongeye aramubaza ati “None se utekereza ko FDLR ihakorera iki? Kandi kuki muyemerera kuhaba? Twabasabye ko twafatanya tugakemura iki kibazo, ariko mwarabyanze.”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko impaka ku kuba abagize M23 ari abanye-Congo cyangwa atari bo, atari ikibazo kimureba kuko ko hari ibyabaye byinshi na we ataravuka, bityo ko u Rwanda rudakwiye kubibazwa ahubwo byabazwa abari bahari mu gihe cy’ubukoroni.

Yagize ati “Sinkwiye kubazwa ibibazo byabaye mu gihe  cy’ubukoloni. Njye ntabwo nari ndiho bizabazwe abari bahari. Kandi u Rwanda ntirukwiye kubazwa ibyo bibazo.”

Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko atazigera acecekeshwa n’abadashaka ko avuga ku bijyanye no gusenya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ashimangira ko azaceceka ari uko atakiriho.

Yagize ati “Gucecekesha abantu, ndatekereza bigiye kuba ikibazo, cyangwa gukomera kurusha uko abantu babitekereza. Kuvuga ngo tuzafasha abo bashaka kuza bakabica, nk’uko babishe mu bihe byashize, tuzabikemura mu buryo dushaka wowe ceceka… Njyewe nzaceceka gusa ari uko napfuye. Iyo ni yo nzira yonyine yo kuncecekesha.”

Perezida Kagame yavuze ko mbere y’amezi make ngo amasezerano ya Washington D.C asinywe  u Rwanda rwari rwatanze amakuru y’ibishobora kubera Uvira, bitewe n’ingabo zari zoherejweyo zivuye i Burundi n’imigambi bari bafite.

Yagize ati “Twabahaye amakuru yose, bari babizi ntibashobora kubihakana biri mu nyandiko kandi bifite ibimenyetso. Ni uko rero igihe Uvira yafatwaga, bahise babona umwanya wo kuvuga bati: “Reka tubishyire ku Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ubwo u Rwanda rwagezwagaho umushinga w’amasezerano ya Washington yabonaga ari igitekerezo cyiza cyane ndetse rwacyakiriye neza cyane ariko nyuma byaje kugaragara ko rwari twateguriwe ikindi kintu kitari icyo batekerezaga.

Ati “Ku ikubitiro, natekerezaga ko gahunda bari bazanye yo gukemura ikibazo yari nziza. Bavugaga ko bashaka kubanza gukemura ikibazo cya politiki, hagakurikiraho ikibazo cy’umutekano gifitanye isano n’u Rwanda n’akarere, hanyuma hakaza ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Congo, u Rwanda n’akarere.”

Perezida Kagame yavuze ko kongera kwica u Rwanda bitazigera bishoboka na rimwe.

Perezida Kagame yavuze ko Congo itigeze ishaka amahoro ahubwo yakomeje gufasha FDLR irwanya u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]