sangiza abandi

Mimi yasubije abavuga ko yabujije Meddy kongera gusohora indirimbo

sangiza abandi

Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, yasubije abamubajije impamvu yabujije Umugabo we kongera gusohora indirimbo ababwira ko nawe ari umufana bityo ko ategereje nk’abandi.

Mimi yabitangaje mu butumwa yasubije umuntu wagiye ahatangirwa ibitekerezo kuri konti ya Mimi ku rubuga rwa Instagram aho yamubajije impamvu yabujije umugabo we kongera gusohora indirimbo.

Ni nyuma y’amafoto umugore wa Meddy, Mimi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram abantu batandukanye bagenda bayatangaho ibitekerezo bitandukanye harimo n’abamushinjaga kugira uruhare mu kuba Meddy atagisohora indirimbo cyane.

Uyu witwa ben_director1 yaramubajije ati “Kubera iki wahagaritse Meddy gukora indirimbo?”

Mu kumusubiza Mimi yagize ati “Muhagarika? Nanjye ndi umufana ndategereje nk’uko nawe utegereje. Gira icyizere ko igihe azayisohorera, nta kindi uretse imiriro!”

Ibi Mimi yabitangaje nyuma y’uko umugabo we Meddy atangaje ko yenda gusohora indirimbo.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Meddy yavuze ko impamvu atagisohora indirimbo cyane byatewe n’inshingano zo kwita ku muryango ariko avuga ko kuri ubu abana bamaze gukura bigiye gutuma yongera gutanga imiziki ku bafana be.

Yagize ati “ Kujya mu bihe bishya byo kubyara ukaba umubyeyi hari ukuntu bihindura ibintu byose kuko iyo umwana akiri muto aba agukeneye iruhande rwe nanjye numvaga nshaka kuba iruhande rw’abana ariko kuko bari gukura ntangiye kubona akanya.”

Meddy yavuze ko ari afite indirimbo nyinshi ari gukoraho ndetse avuga ko ari gutegura igitaramo n’ubwo yirinze gutanga igihe byose bizabera.

Kuva Meddy yahagarika kuririmba indirimbo z’Isi akinjira mu zo kuramya no guhimbaza Imana amaze gukora indirimbo eshatu harimo Grateful yatangiriyeho na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro na Blessed yasohoye mu ntangiro za 2025 akaba ari nayo aharuka.

Mimi yasabye abafana ba Meddy kumwizera bagategereza kuko ari kubategurira indirimbo nziza
Meddy n’umugore we baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Photos:

[fluentform id="3"]