sangiza abandi

Gusigasira ibyagezweho, Kwishakamo ibisubizo no Guhanga ibishya : Imyanzuro ya Biro Politiki ya RPF

sangiza abandi

Kuwa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo, mu Karere ka Gasabo, hateraniye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame Paul, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Perezida Kagame yabibukije ko iyi nama ari umwanya wo kwisuzuma hashingiwe ku bipimo bifatika, kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda, gufata inshingano hagamijwe kugena ahazaza h’Igihugu kandi buri wese akabigiramo uruhare mu byo akora n’aho akorera.

Perezida Kagame kandi yibukije ko Politiki ya FPR-Inkotanyi ari ugushaka ibisubizo by’ibibazo Igihugu gihura nabyo, buri wese aharanira kwigira no kwihesha agaciro, kandi aharanira kubaka Igihugu gifite ubudaheranwa n’ubudahangarwa, buri Munyarwanda yibonamo kandi yishimiye.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko Umuryango wa RPF ufite umwimerere wayo ndetse n’indangagaciro ugenderaho bihagije kugira ngo umunyarwanda wese ahabwe ibyo agombwa.

Yagize ati “ RPF ifite umwimerere wayo, ifite izina, ifite ibiyiranga bihagije, ifite noneho amateka.  Ayo mateka adusobanurira byinshi ku byo dushinzwe ku byo umunyarwanda wese ashinzwe aho yaba ari hose noneho bikanasobanura igihugu uko abanyarwanda bakifuza ibyo bigatuma havamo kumenya neza inshingano za buri wese”.

Yashimiye abakora neza, ariko asaba abayobozi mu nzego zose kwita ku nshingano uko bikwiye, gufatanya n’abaturage mu gukemura ibibazo byabo no gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Yibukije abakiri bato ko u Rwanda rubatezeho byinshi, abasaba guhitamo neza no gufata inshingano hakiri kare, zo kugena ahazaza h’Igihugu aho gutegereza ko hari uzabibakorera, bityo bakaba bagomba kugira uburere bushingiye ku muco wacu, ubumenyi n’ubuzima bwiza, birinda ingeso mbi zibangiza nko gusesagura no gusamara, ubunebwe, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Mwebwe abato rero, nanone ibyo igihugu kibategerejeho ni byinshi. Iyo mvuga igihugu ni mwe. Namwe ubwanyu mukwiye kwitegerezaho ibintu byinshi. Ariko  mugomba kugira ubumenyi mukagira n’ubuzima kuko niba mudafite ubuzima ubumenyi muzakumarira iki? Kumenya bizakumarira iki udafite ubuzima? Ugomba kugira mbombi.”

Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku bibazo byo mu karere, ashimangira ko ibyo bibazo bitagomba kwitirirwa u Rwanda ahubwo byakemurwa mu bwubahane, mu buryo burambye hashingiwe ku nkomoko muzi yabyo, bidashingiye ku nyungu za bamwe gusa.

Imyanzuro yavuye muri Biro Politiki ya RPF

Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi biyemeje ibi bikurikira:

  1. Gukomeza gushingira ku ntekerezo n’amatwara by’Umuryango FPR-Inkotanyi mu kuyobora gahunda z’iterambere ry’Igihugu, guharanira kwigira no kwihesha agaciro, twubaka Igihugu gifite ubudaheranwa n’ubudahangarwa, buri Munyarwanda yibonamo kandi yishimiye.
  1. Gusigasira ibyagezweho mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere ishyira umuturage ku isonga; kutirara no guharanira agaciro n’ishema by’Umunyarwanda.
  1. Gushishikarira kwishakamo ibisubizo no guhanga ibishya dushingiye ku muco nyarwanda, ku mutungo bwite w’Igihugu, ikoranabuhanga no gukotana, hagamijwe kugera vuba ku iterambere twifuza.
  1. Guhangana n’ingaruka z’ibibazo (resilience) bituruka hanze, byaba ibiri rusange cyangwa iby’umwihariko ku Rwanda no kwirinda ibyo twakwitera ubwacu.
  1. Kubaka umuco wo kureba kure no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko by’umwihariko, hagamijwe ko rutinyuka guhanga ibishya no kubyaza umusaruro amahirwe ariho mu Gihugu, mu karere n’ahandi.
  1. Kongera imbaraga mu guteza imbere uruhare rw’urubyiruko kugira ngo rurusheho gufata inshingano zo gusigasira umurage w’Umuryango FPR-Inkotanyi, bituma u Rwanda rukomeza kugira ijabo n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
  1. Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare muri gahunda z’iterambere binyuze mu guhanga ibishya, kubaka ubumenyi n’ubushobozi, kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda hagamijwe kwiteza imbere no kubaka u Rwanda twifuza.
  1. Abari mu nama biyemeje kuzamura ireme ry’Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, kunoza imikorere n’imikoranire no guhora bisuzuma bashingiye ku bipimo bifatika, kugira ngo bagere ku bisubizo byubaka u Rwanda twifuza.
Inama ya Biro Politiki ya RPF-Inkotanyi yemeje imyanzuro urimo Guhangana n’ibibazo bihari, Abanyarwanda bishakamo ibisubizo
Inama yitabiriye n’abayobozi mu Nzego zitandukaye

Photos:

[fluentform id="3"]