sangiza abandi

Bugesera: Madamu Jeannette Kagame yafunguye Imbuto Hub izafasha urubyiruko gukabya inzozi

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igikorwaremezo ‘Imbuto Hub’ gikomatanyirijemo serivise nyinshi zifasha abaturage b’ingeri zose kugira imibereho myiza, cyubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, hafungurwa Imbuto Hub Bugesera.

Imbuto Hub Bugesera imaze amezi atatu itangiye gukora aho ihuriramo abantu b’ingeri zinyuranye biganjemo urubyiruko aho ruhugurwa ku gukora imyuga itandukanye irimo ubudozi, kogosha, ikoranabuhanga n’ibindi bibafasha kwihangira imirimo.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gushyiraho ‘Imbuto Hubs’ bigamije kubaka umuryango kuva ku mwana muto kugeza ku babyeyi, binyuze mu mikino, imyidagaduro, kwigisha abato gusoma, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi.

Ati “Kubera ko uyu ni umuco dushaka kubaka, ntabwo ari umuco wa Imbuto Foundation gusa. Ni ahantu hafite imizi mu muryango.” 

Yavuze ko Imbuto Hub atari yo ije guhindura umuryango ahubwo abantu ari bo bazawuhindura bakoresheje iyo nyubako, bityo ko hasabwa ubufatanye bwa buri wese

Ati “Urwo ni urugendo tubasaba kudushyigikiramo, ntabwo tubasaba kudufasha kubaka inyubako, ahubwo turabasaba kugira uruhare mu kubaka umuryango.”

Madamu Jennette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, yavuze ko Imbuto Hubs ari indi ntambwe uyu muryango uteye mu myaka 25 umaze, asaba urubyuriko n’abandi kuyibonamo.

Yagize ati “Hashize imyaka 25 tubiba imbuto. Imbuto z’ubumenyi, iz’amahirwe, iz’icyizere. Hari izamaze kwera. Hari n’izikura buhoro, kuko kubaka umuntu si umurimo w’umunsi umwe.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa. Turi hano kubiba indi mbuto. Imbuto y’icyiciro gishya. Icyiciro kizafasha amahirwe kwegera abaturage kurushaho, impano z’urubyiruko zigahabwa urubuga, n’umuryango nyarwanda ugakomeza kuba umuryango utekanye kandi ushoboye.”

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko Imbuto Foundation yatekereje gushyiraho Imbuto Hub kugirango abana, urubyiruko ndetse n’ababyeyi bahakure ubumenyi, ubuzima bwiza, ndetse n’andi mahirwe atandukanye. 

Ati “Twabonye ko umwana ukeneye ishuri akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi, ariko rukanakenera ubujyanama, indangagaciro, n’urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru, ukeneye ibiganiro biwuhuza, kugira ngo urere neza.”

Yakomeje agira ati “Imbuto Hub rero si inkuta. Ni urugo. Ni urugo ruhuza izo serivisi zose, rugaherekeza umuntu mu byiciro byose by’ubuzima bwe: kuva mu bwana, mu busore, kugeza abaye umubyeyi nawe urera.”

Muri Imbuto Hub habamo ibyumba bitandukanye bihugurirwamo urubyiruko mu myuga itandukanye.

Muri imbuto Hub, habamo icyumba gihugurirwamo abiga ubudozi aho cyatangiranye n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa.Hari kandi icyumba gihugurirwamo urubyiruko 56  rwiga ibijyanye n’ubwiza harimo kogosha no gusuka aho harimo abakobwa 48 n’abahungu 8 aho bamaze amezi atatu. Muri iki gihe urubyiruko 117 baherewe amahugurwa y’imyuga n’ubumenyingiro muri iki kigo.

Muri iki kigo kandi harimo icyumba cy’ubuzima aho hatangirwa serivise zitandukanye zirimo ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ubwo mu mutwe, inyigisho ku ndwara zitandura n’izandirira mu mibonano mpuzabitsina, kuzipima n’ibindi, byose bigamije gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza.

Abantu 875 baherewe serivisi zitandukanye z’ubuzima muri iki kigo cya Imbuto Hub Bugesera mu gihe kimaze gikora.

Mu Imbuto kandi Hub kandi harimo ibibuga by’imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, volleyball, basketball, n’umukono wa karate aho urubyiruko mu myaka itandukanye ruhahurira rukahatangirira urugendo rwo gukabya inzozi zo kuzaba abakinnyi bakomeye mu mikino runaka.

Harimo kandi icyumba cyagenewe ababyeyi aho bahurira bakaganirira mu rwego rwo kubarinda kwigunga ndetse bagasabana mu buryo bitandukanye burimo gukina imikino itandukanye.

Hahurira kandi abana bagera kuri 200 buri munsi ndetse abarenga 1400 bitabwaho mu buryo buhoraho binyuze muri serivisi z’iki kigo.

Urubyiruko n’abandi bahugurirwa muri Imbuto Hub bahabwa amahugurwa ku buntu nta kiguzi bishyuye aho bahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu.

Kubaka Imbuto Hubs ni igitekerezo cya Madamu Jeannette Kagame ari na we washinze Imbuto Foundation. Ibi bigo bizubakwa mu Turere twose tw’igihugu uko ari 30 aho uretse muri Bugesera yamaze kuzura no mu Karere ka Rwamagana, Kicukiro, Muhanga na Gasabo byatangiye kubakwa.

Photos:

Photos: NSENGIYUMVA Jean Claude (@fils_Pictures) /Umunota.com

[fluentform id="3"]