Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Tennis mu bagore yatahanye umwanya wa 4 mu irushanwa rya Billie Jean King Cup Africa Group IV bituma itabasha kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu (Group III) kizakinwa umwaka utaha.
Mu irushanwa Billie Jean King Cup ry’icyiciro cya kane (Group IV) muri Afurika ryakinwe kuva tariki 12 Kanama kugeza tariki 15 Kanama i Abidjan muri Côte d’Ivoire, u Rwanda rwari mu itsinda B hamwe na Côte d’Ivoire na Mozambique.
Ikipe y’u Rwanda yari ihagarariwe na Umumararungu Gisèle, Tuyishimire Rona, Nishimwe Carine na Tuyishime Sonia yatangiye neza iri rushanwa itsinda Mozambique imikino 2-1 ariko mu mukino wa kabiri itsindwa na Côte d’Ivoire imikino 3-0 byatumye irangiza imikino y’amatsinda ari iya kabiri.
U Rwanda ntabwo rwazamutse mu cyiciro gikurikiyeho cyo kwishakamo ikipe ijya muri Group III ahubwo yahise ikina na Ethiopia yari yabaye iya kabiri mu itsinda B mu guhatanira umwanya wa 3, umukino warangiye Ethiopia ariyo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda imikino 2-0.
Ku rundi runde muri aka karere B u Rwanda rwari ruherereyemo, Benin niyo yabonye itike yo kuzamuka muri Group III nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire imikino 2-1.
Muri rusange muri aka karere (Zone), Benin yabaye iya mbere, Côte d’Ivoire iba iya kabiri, Ethiopia iba iya gatatu, u Rwanda ruba urwa kane, Lesotho iba iya gatanu naho Mozambique iba iya gatatu.
Mu karere A nako karimo amakipe 6, Togo yazamutse muri Group III nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mukino wa nyuma imikino 2-0, Zambia yasoje ari iya gatatu, Congo isoza ari iya kane, Tanzania isoza ari iya gatanu naho Seychelles isoza ari iya gatandatu.
Imikino ya Billie Jean King Cup Africa Group III izakinwa muri 2027 naho amakipe atabashije kuzamuka arimo n’u Rwanda azongera akine muri Group IV n’ubundi umwaka utaha.









