sangiza abandi

The Ben yaciye agahigo ka Meddy: “Inshallah’ iri guca ibintu

sangiza abandi

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka ‘The Ben’ yaciye agahigo mugenzi we Ngabo Medal ‘Meddy’ yari amaranye imyaka 5 ku rubuga rwa YouTube, nyuma y’uko indirimbo ye “Inshallah” irebwe n’abantu barenga miliyoni 1 mu minsi ibiri gusa.

Kuva Meddy yasohora indirimbo ‘My Vow’ mu 2011 ikarebwa n’abarenga miliyoni 1 mu minsi ibiri, nta yindi ndirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda ari wenyine (Single track) yarebwe ityo uretse “Inshallah” ya The Ben yongeye kubikora.

Iyi ndirimbo “Inshallah” yageze ku rubuga rwa YouTube tariki 15 Kanama 2026, iri kuzamuka mu mibare y’abayireba ku muvuduko utangaje, kuko ubwo turi kwinjira mu munsi wa 3 isohotse, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana. (1,100,000).

Uyu mubare ushyira “Inshallah” mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda zagaragaje umuvuduko udasanzwe zigisohoka ndetse iyi mibare ni umusaruro ugaragaza uburemere bw’izina rya The Ben n’uburyo abafana be bakiriye indirimbo ye nshya nyuma y’amezi 7 nta yo dasohora.

The Ben yaciye agahigo ka Meddy kubera indirimo ye nshya “Inshallah’ iri guca ibintu

Photos:

[fluentform id="3"]