Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Maj Gen Robert Yaw Affram, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange zikomeje kugaragaza mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’ubutumwa bw’amahoro.
Maj.Gen Affram yabigarutseho kuri uyu munsi ubwo yasuraga abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-3, bakorera mu kigo cya Durupi i Juba. Muri uru ruzinduko yari aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’Ingabo bakorera ku Cyicaro Gikuru cya UNMISS.
Mu rugendo rwe, Maj Gen Affram yakiriwe n’umuyobozi wungirije wa RWANBATT-3, Lt Col Maurice Kayinamura, wamugejejeho amakuru arambuye ku mikorere y’iyi Batayo, inshingano ishinzwe ndetse n’imbogamizi ihura na zo mu gihe ishyira mu bikorwa inshingano zayo.
Mu butumwa yagejeje ku basirikare b’u Rwanda, Maj Gen Affram yagaragaje ko UNMISS ishima cyane uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Yashimiye abasirikare ku bunyamwuga imyitwarire myiza,ubwitange n’umusanzu ukomeye bakomeje gutanga mu gufasha UNMISS kugera ku nshingano yashinzwe.
Maj Gen Affram yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no kwita ku nshingano bahawe, ashimangira ko gukomeza gukora kinyamwuga no kubahiriza amahame y’ubutumwa bw’amahoro ari ingenzi mu kugira ngo UNMISS isohoze neza inshingano zayo.
RWANBATT-3 ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, mu rwego rwo gushyigikira umutekano, kurinda abasivili no guteza imbere amahoro n’umutekano birambye muri iki gihugu.








