sangiza abandi

Aston Villa igiye gukinana umwambaro wa “Visit Rwanda” bwa mbere muri Shampiyona

sangiza abandi

Ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Aston Villa izambara bwa mbere umwambaro wanditse “Visit Rwanda” muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, nyuma y’uko igiranye amasezerano n’u Rwanda.

Aston Villa izatangira umwaka wa Premier Leageu 2026/27 yakirwa na Brighton & Hove Albion F.C kuri American Express Stadium.

N’ubwo Aston Villa yatakaje bamwe mu bakinnyi bayifashaga barimo Morgan Rogers, Youri Tielemans, Lucas Digne n’abandi ishobora gutakaza nka Ezri Konsa na Emiliano Martinez ariko iyi kipe yo mu mujyi wa Birmingham nayo yaguze intwaro nshya zizayifasha muri uyu mwaka w’imikino.

Mu bakinnyi bashya binjiye muri Aston Villa barimo Johan Manzambi witwaye neza mu Gikombe cy’Isi mu ikipe y’igihugu y’u Busuwisi, umuzamu Zion Suzuki witwaye neza mu Gikombe cy’isi hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Buyapani, João Gomes, Matteo Ruggeri uzasimbura Lucas Digne, Alejandro Garnacho waje nk’intizanyo ya Chelsea na Modou Kéba Cissé.

Biravugwa ko iyi kipe ishobora no gusinyisha Aaron Wan-Bissaka imukuye muri West Ham United, uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira asanzwe akinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aston Villa iherutsa gutsindwa na Paris Saint Germain ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’u Burayi.

Muri uyu mwaka w’imikino Aston Villa ntizakina Shampiyona gusa ahubwo izakina na UEFA Champions League, FA Cup na Carabao Cup muri uyu mwaka w’imikino.

Uretse umukino wa Brighton & Hove Albion F.C na Aston Villa uzaba ku Cyumweru, Premier League muri rusange iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026.

Umukino ubimburira indi urahuza Arsenal ifite igikombe giheruka na Coventry City izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka. 

Uyu uraza kuba ari umukino wa mbere wa Shampiyona ikipe ya Arsenal irakina itambaye “Visit Rwanda” bwa mbere mu myaka 8 nyuma y’uko amasezerano y’impande zombi arangiye.

Photos:

[fluentform id="3"]