sangiza abandi

“Icyo abarokotse Jenoside babategerejeho ni ukubabona mwarahindutse”- Minisitiri Bizimana ku bagororwa basoje ibihano

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshinngano Mboneragihugu, Dr. Damascène  Bizimana yasabye abagore bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, kuzirinda isubiracyaha, barwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nibasubira mu miryango yabo ndetse no kuzabana neza n’abo bazasanga baragaza ko bahindutse.

Ni ubutumwa yahaye abarenga 80 bitegura gusoza ibihano byabo, ubwo yabasuraga kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, aho bari guhugurirwa mu Igorero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 23 Nzeri 2026, kugirango bahabwe amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Minisitiri Bizimana yabasabye kuzaba Abanyarwanda bakunda Igihugu cyabo bashyigikira umurongo cyiyemeje kugenderaho wo kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bimakaza imibanire myiza n’abo basanze.

Ati “Icyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babategerejeho ni ukubabona mwarahindutse. Akeneye ko umwereka ko koko wahindutse, wagororotse, utari ya Nterahamwe yirirwaga imuhiga, imuhigira abavandimwe mu 1994.”

Yakomeje agira ati “Ukwiye guhinduka rero, akabona ko utakiri Interahamwe, uri Umunyarwanda wakoresheje uko bikwiye amahirwe Leta yaguhaye yo kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ni icyo imiryango yanyu itegereje, ni icyo n’abandi Banyarwanda bategereje.” 

Minisitiri Bizimana yasabye aba bagororwa basoje ibihano byabo kubwiza ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ubwiyunge buhera ku kwemera icyaha no gusaba imbabazi.

Yagize ati “Imiryango yanyu na yo muyibwize ukuri, uwumva hari aho atarabwiza ukuri abana be, abuzukuru be, basaza be, ibyo wababeshye uve hano ufashe umwanzuro wo gutaha ukababwiza ukuri. Ibyo wakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi batazi, ibyo wabonye, ibyo wigishijwe n’urujijo wabashyizemo, ukwiye kubibasobanurira mu kuri.”

Yakomeje agira ati “Kwerura ukemera ko wishe ni ibintu bigoye ariko ntabwo ari ibintu bidashoboka, birashoboka. Ubwiyunge buhera mu kuri, no gukira ku mutima bihera mu kuri. Nimugende mufashe imiryango yanyu, mubavane mu rujijo.”

Photos:

[fluentform id="3"]