sangiza abandi

Tshisekedi yashyize imbere kurwanya u Rwanda kurusha gushyigikira Juliana Lumumba: Ubusesenguzi 

sangiza abandi

Umusesenguzi muri politiki, Christian Moleka, yavuze ko ingamba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri gukoresha mu guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), zigaragaza ko Kinshasa isa n’ishyize imbere kurwanya u Rwanda kurusha gushyigikira umukandida wayo, Juliana Lumumba.

Ibi Moleka yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Space y’umunyamakuru Stanislas Bujakera, aho yavuze ko uburyo RDC iri kwitwara muri iri hatana bugaragaza ko kurwanya kandidatire y’u Rwanda byahawe umwanya munini kurusha gushyigikira umukandida wayo.

Yagize ati: “Ingamba za Kinshasa muri OIF zisa n’izigamije kurwanya u Rwanda kurusha kuba izo gushyigikira Juliana Lumumba.”

Moleka yavuze ko RDC yatinze gufata icyemezo ku mukandida izashyigikira, anagaragaza ko Juliana Lumumba atari we wari ku isonga mu mazina yari yaratekerejweho, ahubwo ko yaba yaraje ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.

Yanenze ubuyobozi bwa RDC kuba butarabyaje umusaruro umwuka mwiza wari watewe n’Imikino ya Francophonie yabereye i Kinshasa mu 2023, ngo butegure hakiri kare umukandida ufite amahirwe akomeye yo kuyobora uyu muryango.

Yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye bitinze, kandi ko Kinshasa yari imaze igihe yizeye ko u Bufaransa buzashyigikira umukandida wayo.

Icyakora, Moleka asanga Paris yarahuye n’imbogamizi yo guhitamo uruhande ishyigikira hagati ya Kinshasa na Kigali.

Yongeyeho ko u Bufaransa busa n’uburi gushaka indi nzira ishobora guhuza impande zitandukanye, binyuze kuri Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, uvugwa nk’umukandida ushobora kugira uruhare mu guhuza inyungu z’impande zitandukanye.

Ibi bigaragaza ko, nk’uko Moleka abibona, ihatana ryo kuyobora OIF ritagarukira gusa ku guhatanira uwo mwanya, ahubwo rinajyanye n’umwuka w’amakimbirane ya dipolomasi umaze igihe hagati ya RDC n’u Rwanda.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, usanzwe uyobora uyu muryango kuva mu 2019, ahatanye n’abandi bakandida batatu barimo Juliana Amato Lumumba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romania.

Tshisekedi yashyize imbere kurwanya u Rwanda kurusha gushyigikira Umukandida we, Juliana Lumumba
Umusesenguzi muri politiki, Christian Moleka, yavuze ko RDC yashyize imbere kurwanya u Rwanda kurusha gushyigikira Juliana Lumumba mu matora ya OIF

Photos:

[fluentform id="3"]