sangiza abandi

Nta gikozwe ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zishobora kugabanya umusaruro mbumbe w’igihugu ho 5% 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kirushaho gukura uko imyaka iza, kigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, ubuhinzi, ibikorwaremezo ndetse no ku bukungu muri rusange.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Kane y’Abayobozi b’Ihuriro ry’Ibihugu bibangamiwe cyane n’Imihindagurikire y’Ikirere (CVF), yabereye i New York, ku wa Gatatu, tariki 23 Nzeri 2026.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigize CVF, bikeneye kongera imbaraga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kuko hatagize igikorwa zishobora no gutuma umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ugabanukaho hagati ya 5% na 7%.

Ati “Inshingano ya mbere iri ku bihugu bisohora iyo myuka ku bwinshi, ariko twese tugomba kubirgiramo. U Rwanda na rwo rwiyemeje kugaragaza uruhare rwarwo. “

Yagaragaje ko ari yo mpamvu u Rwanda rushyigikiye ibikorwa bya CVF-V20, birimo gutangiza ibikorwa by’ikigega  Lifeline Fund, kigamije gufasha ibihugu bibangamiwe cyane n’imihindagurikire y’ikirere guhangana n’ingaruka zabyo.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko uburyo bw’inkunga mpuzamahanga bugomba kuvugururwa kugira ngo ibihugu bikenera ubushobozi bwo guhangana n’izo ngaruka bibone imari ihagije.

Ati “Dukeneye inkunga y’imari itangwa ku nyungu nto ndetse n’ishoramari bijyanye n’uburemere bw’ikibazo duhanganye na cyo.”

Yashimangiye kandi ko u Rwanda rushyigikiye icyifuzo cyo guha CVF-V20 uburenganzira bwo kuba indorerezi mu Muryango w’Abibumbye, kugira ngo ibihugu bihura cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bigire ijwi rikomeye mu biganiro no mu byemezo bifatwa ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Dushyigikiye icyifuzo cyo guha CVF-V20 uburenganzira bwo kuba indorerezi mu Muryango w’Abibumbye, kuko ibihugu bigerwaho n’izi ngaruka bikwiye kugira ijwi mu nama zifatirwamo ibyemezo bibireba.”

Photos:

[fluentform id="3"]