Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere cyane cyane ibya Afurika byahabwa ubushobozi bwo gusuzuma no kugenzura imikorere y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Yabivugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki 24 Nzeri 2026, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, yateguwe n’Ikigo cya AI Safety Connect (AISC).
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko gukoresha AI mu bihugu bitagize uruhare mu iyubakwa cyangwa igeragezwa ryayo, bishobora kugira ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bifite ubushobozi buke bwo guhangana n’ingaruka zayo.
Yagaragaje ko mbere yo gukoresha ikoranabuhanga rishya, ibihugu bikwiye kubanza kureba niba rifite umutekano kandi ryizewe, ndetse n’ukwiye kubibazwa igihe rigize ingaruka.
Yagize ati “Mu gihe dufata ibyemezo byo kwagura ikoreshwa ry’iri koranabuhanga, hari ibibazo bitatu buri Guverinoma ikwiye kwibaza: Ese bifite umutekano? Ese birizewe? Ni inde uzabazwa inshingano igihe hari ibitagenda neza?”
Bisa n’ibyo yakomojeho ku wa 21 Nzeri, ubwo yari mu biganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika, agaragaza ko ikibazo Afurika ikwiye kwibazaho atari uburyo yakoresha AI gusa, ahubwo no kumenya abayubaka.
Minisitiri Nsengiyumva asanga Ibihugu bya Afurika biwkiye kugira ijambo mu iyukwa rya sisiteme z’ikoranabuhanga harimo na AI, ibihugu bikamenya uko bizigenzura n’uko byahangana n’ingaruka mu gihe zije.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, uri i New York ubwo yari mu nama yiga ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, yanaboneyeho umwanya mwiza wo kuganira n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubufatanye mu by’Ikoranabuhanga (DCO), Madamu Deemah Al Yahya.
Baganiriye ku mahirwe yo kurushaho guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya no guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, ndetse no gukoresha mu buryo buboneye ikoranabuhanga rigezweho, harimo n’ubwenge buhangano (AI).









