sangiza abandi

Inguzanyo nshya zihabwa abahinzi ziyongereye ku gipimo cya 177%

sangiza abandi

Nyuma y’uko inguzanyo nshya Ibigo by’imari byahaye ahahinzi mu gihembwe cya mbere cya 2026 ziyongereye ku gipimo cya 177%, abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko ari intambwe nziza yaganisha ku kongerera umusaruro igihugu, hongewemo imbaraga n’imikoranire hagati ya Leta, ibigo n’abikorera.

Imibare iri muri Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2026, inguzanyo nshya zatanzwe n’ama Banki ziyongereye ku gipimo cya 22%, bituma izihabwa abahinzi ziva kuri 2.5% zigera kuri 5%.

Inguzanyo nshya zahawe abari mu buhinzi muri icyo gihembwe, ziyongereye ku gipimo cya 177%, zigera kuri Miliyari 57 Frw.

Ibi abasesenguzi mu Bukungu babishingiraho bagaragaza ko Leta n’abikorera nibongera imbaraga mu buhinzi bizazamura umusaruro w’igihugu.

Bishimangirwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2026B, umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi birimo ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umuceri wiyongereye mu Rwanda.

Umushakashatsi mu Buhinzi Prof. Bizoza Alfred, aganira na RBA yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rukwiye kwitabwaho mu  buryo bwihariye haba mu kurugenera ingengo y’imari ihagije ndetse no kurworohereza mu kubona inguzanyo.

Ati “Ibigo by’imari usanga akenshi bike bishora mu buhinzi ntabwo birenze 2%”.

Umuyobozi Ushinzwe Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Nsengiyumva Bernard, avuga ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe hakiri inzitizi BNR iri gufatanya na za Banki zitandukanye kugira ngo inguzanyo zigenerwa abahinzin zijye zirushaho gutangwa kandi mu buryo bwihuse.

Ati “BNR n’abandi bafatanyabikorwa barimo kureba ukuntu hajyaho urubuga rwo kumenya amakuru yose y’umuhinzi kugira ngo na Banki zimwizere zimuhe amafararanga.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni ukugira ngo inguzanyo yihute. Hari igihe byasabaga igihe kinini, ugasanga bagiye kuyimuha igihe cy’ihinga cyararenze. Ibyo rero turi kubisuzuma kugira ngo amakuru yose abe ahari ariko n’igihe cyo kumuha inguzanyo gihure n’igihe cyo guhinga.”

Muri gahunda y’imyaka itanu ya Guverinoma  yo kwihutisha iterambere, NST2, u Rwanda rwiyemeje kongera inguzanyo z’amabanki zijya mu buhinzi zikagera ku 10% muri 2029 zivuye kuri 6% mu 2024.

Photos:

[fluentform id="3"]