sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije abakoreshaga isoko rya GOICO yizeza ubufatanye mu kurisana

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda, yihanganishije abacuruzi, abikorera, n’abandi abakoreshaga isoko rya Musanze (GOICO) ndetse n’imiryango yose yagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yibasiye iri soko ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026.

Mu Itangazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2026, yavuze ko muri iyi nkongi abantu babiri ari bo bakomeretse byoroheje, abandi 15 barahungabana.

MINALOC yavuze ko bagejejwe mu bitaro bakitabwaho n’abaganga, ndetse abenshi bamaze gusezererwa, mu gihe babiri mu bahungabanye bo bagikurikiranwa.

Guverinoma y’u Rwanda yijeje ubufatanye mu gusana iri soko rya GOICO ryangijwe bikomeye n’Inkongi y’umuriro, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byahakorerwaga bisubukurwe.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko inzego zibifitiye ububasha zirimo gukora igenzura ku cyaba cyarateye iyi nkongi.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yashimye inzego n’abandi bose bafatanyije mu gutabara, bagakora ibishoboka byose mu gutuma nta muntu n’umwe uhasiga ubuzima, no gukumira ko umuriro wadukira izindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’iri soko.

“Leta irashimira byimazeyo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi, abayobozi mu Nzego z’lbanze n’abaturage muri rusange bafatanyije mu gutabara, bagakora ibishoboka byose mu gutuma nta muntu n’umwe uhasiga ubuzima, no gukumira ko umuriro wadukira izindi nyubako z’ubucuruzi zegeranye n’iri soko.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]