sangiza abandi

Jacky yifurije umugabo we Clapton isabukuru nziza asaba imana ko bazarambana

sangiza abandi

Mutoni Ntambara Jacky, umugore wa Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge mu bikorwa bitandukanye bijyanye na sinema n’imyidagaduro, yifurije umugabo we isabukuru nziza, amusabira imigisha y’Imana, ubuzima bwiza n’intsinzi mu buzima bwe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mutoni Jacky yagaragaje ko ashimira Imana yamuhaye umugabo nka Clapton, amusabira kurama, kugira ubuzima bwiza, no guhorana ibyishimo.

Yagize ati: “Nshuti yanjye nkunda, ndashimira Imana ku mpano y’agaciro yo kuba uriho no ku buzima bwawe.”

Yakomeje amusabira ko Imana yamurinda, ikamuyobora mu nzira ze kandi ikamufasha kugera ku nzozi nziza zose afite mu mutima.

Mutoni Jacky kandi yagaragaje ko yifuza gukomeza kuba iruhande rwa Clapton Kibonge, ahamya ko amukunda, amusengera ndetse ko yifuza ko bazarambana.

Yasoje ubutumwa bwe amwifuriza isabukuru nziza, amugaragariza urukundo amufitiye.

Clapton Kibonge ni umwe mu bantu bazwi mu myidagaduro nyarwanda, aho yamenyekanye cyane mu gusetsa no mu bikorwa bitandukanye bijyanye na sinema n’imyidagaduro.

Ku wa 4 Mata 2026 ni bwo umunyarwenya akaba n’umwanditsi wa Filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yakoze ubukwe n’umugore we Mutoni Ntambara Jacky bari bamaranye imyaka umunani bubakanye umuryango.

Clapton Kibonge n’umugore we Mutoni Ntambara Jacky bafitanye abana batatu.

Mutoni Jacky yagaragaje ko yifuza gukomeza kuba iruhande rwa Clapton Kibonge asaba Imana ko bazarambana
Mutoni Jacky na Clapton Kibonke bamaze imyaka umunani babana nk’umugore n’umugabo

Photos:

[fluentform id="3"]