sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 20 Frw mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje U Rwanda rwinjije miliyoni 13,8$ avuye mu bicuruzwa by’ubuhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga kuva ku wa 5 kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026.

NAEB yatangaje ko u Rwanda rwohereje toni 9.412 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku masoko mpuzamahanga mu gihe cy’iminsi itanu byarwinjirije asaga miliyari 20,3 Frw.

Muri ibyo bicuruzwa u Rwanda rwohereje harimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibikomoka ku buhinzi bitandukanye ndetse n’ibikomoka ku matungo.

Ikawa ni yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi muri icyo gihe, aho toni 660 zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 5,73$.

Icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 265, cyinjiza amadolari 790.098, mu gihe imbuto zoherejwe mu mahanga zari toni 483, zinjije amadolari 604.174.

Imboga na zo zoherejwe mu mahanga zingana na toni 460, zinjije amadolari 594.215. Naho ibikomoka ku matungo byoherejwe byari toni 241, byinjiza amadolari 429.006, mu gihe indabo zingana na toni 28 zinjije amadolari 110.963.

Ibicuruzwa bitandukanye byoherejwe mu mahanga bingana na toni 7.275, byinjije miliyoni 5,57$.

NAEB igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwabyohereje ku masoko atandukanye, arimo ayo ku Mugabane wa Afurika, u Burayi, muri Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Photos:

[fluentform id="3"]