sangiza abandi

B-Threy yagaragaje urwo akunda umugore Keza ku isabukuru ye y’amavuko

sangiza abandi

Umuraperi Muheto Bertrand uzwi nka B-Threy yifurije umugore we, Keza Nailla, isabukuru nziza y’amavuko, amubwira ko urukundo amukunda rugenda rwiyongera uko iminsi n’imyaka bihita.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, B-Threy yagaragaje ko we n’imfura yabo, Kamba Muheto, bakunda cyane Keza, amusabira gukomeza kubona imigisha y’Imana no kwishimira ibihe byiza by’ubuzima.

Ati: “Isabukuru nziza y’amavuko, mugore wanjye nkunda. Ndashaka ko umenya ko uko iminsi n’imyaka bihita, urukundo ngukunda rugenda rurushaho gukomera kurusha uko ubitekereza n’uko ubyumva. Njye n’umuhungu wawe Kamba Muheto turagukunda cyane, Big Mama, kandi tukwifuriza kwishimira imigisha imana yaguteganyirije.”

B-Threy na Keza Nailla bakoze ubukwe ku wa 11 Werurwe 2023, mu birori byabereye ahitwa 248 Events i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’amezi hafi ane bashyingiranywe, ku wa 27 Nyakanga 2023, bibarutse imfura yabo y’umuhungu, Kamba Muheto.

B-Threy yagaragaje urwo akunda umugore Keza ku isabukuru ye y’amavuko

Photos:

[fluentform id="3"]