Mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa amahirwe y’akazi ashobora guha abantu 116.237 akazi icyarimwe, ariko bamwe mu rubyiruko barakabura mu gihe abakoresha bo bavuga ko hari imirimo idafite abayikora.
Urubyiruko rwo muri iyi Ntara n’abandi bashaka akazi bakomeje kugaragaza ko kukabona bigoye, mu gihe abashoramari bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda z’icyayi n’ubwubatsi bavuga ko bakeneye abakozi.
Iki cyuho kiri hagati y’abashaka akazi n’abagatanga cyatumye inzego zitandukanye zihurira hamwe kugira ngo harebwe uko ayo mahirwe yamenyekanishwa kandi agahuzwa n’abayakeneye.
Mu karere ka Karongi, bamwe mu rubyiruko bavuga ko mu bituma batabona akazi harimo no kutamenya aho amahirwe ari n’aho bayasanga. Hari n’abavuga ko biteguye gukora imirimo itandukanye, irimo n’iciriritse, kugira ngo babone amikoro abafasha kwiteza imbere.
Ibi bije mu gihe abakoresha na bo bagaragaza ko hari imirimo idakorwa uko bikwiye kubera kubura abakozi.
Nsanzineza Erneste, uyobora kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rutsiro, avuga ko bakeneye abakozi benshi, asaba ko inzego zibishinzwe zakomeza kubafasha kubona abaturage bashobora gukora iyo mirimo.
Yagize ati: “Njyewe muri kompanyi yacu mbonye abaturage magana atanu baza twahita tubaha akazi. Kuwa Mbere twakabahereza.”
Munezero Ephrem, ushinzwe abakozi mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, na we avuga ko kubona abakozi bikiri imbogamizi, nubwo hari imirimo bashobora guha abayikeneye.
Ati: “Ntabwo bakunda kuza ariko tubabonye twabakoresha.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuturage mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Maurice Nsabibaruta, avuga ko imwe mu ntego ari ukumenya neza abantu bakeneye akazi n’aho amahirwe ari kugira ngo abo bantu bahuzwe n’abakoresha.
Yagize ati: “Umukoro wa kabiri twakoze ni uwo kureba aya mahirwe aho ari hirya no hino mu gihugu. Uyu munsi rero ni uguhuza izo nzego zombi, ni ukugaragaza abo bantu bakeneye akazi mu buryo budasanzwe kugira ngo imibereho yabo izamuke.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na LODA bigaragaza ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari ahantu 453 hatangirwamo amahirwe y’akazi ashobora guha abantu 116.237 akazi icyarimwe.
Uturere twa Rusizi, Rutsiro na Karongi turi mu dufite ayo mahirwe, ahanini ashingiye ku buhinzi n’inganda z’icyayi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ikibazo cyo kubona akazi gifite n’uruhare mu mibereho y’ingo zo mu Ntara y’Iburengerazuba. Imibare yatanzwe igaragaza ko muri iyi ntara habarurwa ingo ibihumbi 671, muri zo izigera ku bihumbi 258 zikaba ziri munsi y’umurongo w’ubukene.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bashomeria n’abakora mu Rwanda yagaragaje ko muri Gicurasi 2026 ubushomeri bwari bugeze kuri 13,4%.
NISR igaragaza ko abantu bafite imyaka yo gukora ari miliyoni 8,7 aho muri bo miliyoni 4,7 bafite akazi mu gihe abadafite akazi ari 729.000 ariko bagategereje. Imibare igaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo ari miliyoni 5,4, bangana na 62.1% by’abafite imyaka yo gukora.
U Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 250 buri mwaka. Mu gihe mu 2025 mu Rwanda hahanzwe imirimo irenga ibihumbi 240 idashamikiye ku buhinzi.








