sangiza abandi

Igihugu cyari cyatewe: Dr. Nsanzimana ku mpamvu yo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byari bimaze guteza ingaruka zikomeye mu Rwanda, asobanura ko kubirwanya ari uburyo bwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gusigasira ubw’ejo hazaza.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, mu biganiro yagiranye n’abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO), aho yasobanuye impamvu hafashwe ingamba zo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Dr Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy’ibi binyobwa cyari kimaze kurenga ikibazo cy’ubuzima bw’ababinywa, kuko cyari gitangiye kugira ingaruka no ku mutekano w’igihugu, by’umwihariko ku rubyiruko.

Yagize ati: “Igihugu cyari cyatewe.”

Yasobanuye ko amateka y’isi agaragaza ko ibihugu bimwe byahuye n’ibibazo bikomeye bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi, ku buryo byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku hazaza h’ibisekuru byabyo.

Yifashishije urugero rw’u Bushinwa mu mateka, yavuze ko ibiyobyabwenge byakoreshejwe mu buryo bwagize ingaruka zikomeye ku baturage babwo, agaragaza ko kurwanya iki kibazo ari ingenzi mu kurinda igihugu n’abagituye.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko umuntu ushaka guhungabanya igihugu atari ngombwa ko akoresha imbunda cyangwa izindi ntwaro, kuko ibiyobyabwenge na byo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko no ku mutekano w’abaturage.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitari bikiri ikibazo cyo kubinywa no kubicuruza gusa, ahubwo ko byari byatangiye kugira ingaruka ku mutekano rusange, bityo ko kubirwanya ari imwe mu nzira zo kurinda ubuzima n’ejo hazaza h’igihugu.

Abagize NFPO na bo bagaragaje ko hari icyuho mu igenzura ry’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu nganda, by’umwihariko ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byamaze igihe ku isoko, bikaba byaragiye bihitana ubuzima bw’abantu.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngamba zo guhangana n’iki kibazo, hibandwa ku kurinda ubuzima bw’abaturage, gukumira ibicuruzwa bishobora kubangiriza no kurushaho gukaza igenzura ry’ubuziranenge bw’ibinyobwa biri ku isoko.

Photos:

[fluentform id="3"]