Amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi akomeje gushakisha urubyiruko rufite impano mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi, aho abanyempano 100 batoranyijwe mu byiciro bitanu bari kwerekana imishinga yabo imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya kane ategurwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, agamije kuvumbura abanyempano, kubafasha kunoza imishinga yabo no guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.
Kuva ku wa 14 Ukwakira 2026, abanyempano batoranyijwe batangiye kwerekana ibyo bashoboye, nyuma yo kohereza imishinga yabo hifashishijwe ikoranabuhanga. Muri buri cyiciro, hatoranyijwe abantu 20 kugira ngo bahabwe umwanya wo kugaragaza impano zabo imbere y’akanama nkemurampaka.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, abahatana mu cyiciro cy’umuziki ni bo batahiwe. Bahuriye kuri Maison des Jeunes i Kimisagara, berekana impano zabo n’imishinga bifuza guteza imbere.
Mu byiciro bitanu biri gukorerwamo iri jonjora, hazatoranywa abanyempano 10 muri buri cyiciro, bakazahabwa umwanya wo kujya mu mwiherero wo kunoza imishinga yabo mbere y’uko hamenyekana abahize abandi ku rwego rw’Igihugu.
Mu kanama nkemurampaka k’icyiciro cy’umuziki harimo Uwase Christiane Boukuru, wegukanye ArtRwanda-Ubuhanzi All Stars Edition mu cyiciro cy’indirimbo,Igor Mabano, umuhanzi akaba n’umwe mu bize mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, na Philippe Mirasano, uzwi nka Kenny, wiyeguriye umuziki gakondo.
Biteganyijwe ko abazarenga iri jonjora bazakomeza urugendo rwo kunoza imishinga yabo.











