Umuyobozi wa Sous-Préfecture ya Sam-Ouandja, Ker Gos-Ngar, muri Santarafurika yashimiye Ingabo z’u Rwanda zihakorera ubutumwa bw’amahoro, ubufatanye zikomeje kugaragaza mu mibanire n’abaturage ndetse no mu gukorana n’inzego z’umutekano za Repubulika ya Santarafurika.
Yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda cyahuje izi nzego n’abaturage bahatuye, ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026. Ni igikorwa cyibanze ku gusukura ikigo cy’ishuri hagamijwe guteza imbere isuku ituma abanyeshuri biga neza
Ker Gos-Ngar, yagaragaje ko iki gikorwa cy’umuganda rusange kigaragaza ubufatanye hagati ya MINUSCA, Ingabo z’u Rwanda, inzego z’umutekano z’iki gihugu n’abaturage mu guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere.
Uyu muyobozi kandi yagarutse ku ruhare ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zigira ku mutekano muri Sam-Ouandja.

Yasobanuye ko uyu mujyi wahoze warigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro, ariko ko umutekano wagiye urushaho kuba mwiza nyuma y’aho ingabo za MINUSCA, zirimo n’iz’u Rwanda, zoherejwe kuhakorera. Ibyo byatumye abana benshi bongera gusubira mu mashuri.
Yakomeje ashimira Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ku bikorwa bya gisirikare bihuriweho zikomeje gukora, bifasha kurinda abaturage no gutuma bakora ibikorwa byabo bya buri munsi bafite icyizere n’umutekano usesuye.
Umuyobozi wa Rwanda Battle Group VIII, Lt Col David Ngabonziza, yavuze ko kwitabira iki gikorwa cy’umuganda rusange byongeye gushimangira ubushake bw’Ingabo z’u Rwanda bwo gushyigikira abaturage, gukorana n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guteza imbere amahoro, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage ba Repubulika ya Santarafurika.










