Rutahizamu w’ikipe ya Jwaneng Galaxy n’ikipe y’igihugu Amavubi, Mugisha Gilbert, yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we, Mpinganzima Josephine, ashimangira ko bagikundana kandi babanye neza.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Mugisha yasabye abantu kutihutira gukwirakwiza amakuru yerekeye ubuzima bwite bw’abandi badafite ibimenyetso byemeza ko ari ukuri.
Yabwiye Kazungu Kaboss, wari wagaragaje ko urugo rw’uyu mukinnyi rushobora kuba rwarasenyutse, ko ibyo yatangaje bidahuye n’ukuri.
Ati: “Ndagira ngo nkumenyeshe ko njyewe n’umufasha wanjye Mpinganzima turaho dutekanye, turyohewe n’urukundo ndetse nta cyadutanya kuko icyo Imana ihuje nta muntu ugitandukanya.”
Ku bijyanye n’amakuru yakomotse ku kuba yarakuye amafoto y’ubukwe bwe ku mbuga nkoranyambaga, Gilbert yavuze ko afite uburenganzira bwo guhitamo ibyo ashyira kuri konti ye n’ibyo akuraho.
Ati: “Ibyo nshyira ku mbuga zanjye nshobora kubikuraho ku bw’ubushake bwanjye, wenda hari icyo nteganya utazi.”
Mugisha Gilbert na Mpinganzima Josephine bakoze ubukwe ku wa 5 Ukwakira 2025.









