sangiza abandi

Kaminuza ya ZEPC yo mu Bushinwa yakiriye Abanyarwanda bagiye kwiga yo ibijyanye n’ingufu

sangiza abandi

Kaminuza ya Zhengzhou Electric Power College (ZEPC) yo mu Bushinwa yigisha ibijyanye n’ingufu, yakiriye icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri b’Abanyarwanda bagiye kuhigira.

Binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwohereza muri iki Gihugu gukurikirana amasomo mu bijyanye n’ingufu aho kugeza ubu abagera kuri 36 bakiriwe muri ZEPC.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, yitabiriye umuhango wo gutangiza aya masomo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026.

Yagaragaje ko guteza imbere abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ari ingenzi mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kuzamura ubukungu bwarwo no kwihutisha iterambere.

Yashishikarije abanyeshuri baje muri aya masomo gukoresha neza amahirwe bahawe, kugira umwete mu masomo no kunguka ubumenyi bujyanye n’ibikenewe mu rwego rw’ingufu.

Yabasabye kandi kuzagaruka mu Rwanda bafite ubumenyingiro buzabafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’amashanyarazi n’ingufu.

Umukunzi yashimiye Guverinoma y’u Bushinwa, Ishami rishinzwe Uburezi, Kaminuza ya ZEPC, ikigo cya Forever Technology n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira ubu bufatanye bugamije guteza imbere ubumenyingiro bw’urubyiruko rw’u Rwanda.

Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, hagamijwe kugira abakozi bashoboye bashyigikira iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubukungu, zirimo n’urw’ingufu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, yitabiriye umuhango wo gutangiza aya masomo

Photos:

[fluentform id="3"]