sangiza abandi

Ni ku gicumbi cy’icyayi mu Rwanda: Ibyihariye kuri Nyamasheke ikungahaye

sangiza abandi

Akarere ka Nyamasheke ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda ni kamwe mu tumaze kugera ku iterambere ndetse gakataje mu kuzamura ubukungu ahanini bitewe n’uburyo abagatuye babyaza umusaruro amahirwe gafite bikagira igicumbi cy’ishoramari n’ubukerarugendo.

Ni akarere kazwiho cyane ubuhinzi bw’icyayi, aho iki gihingwa cyonyine cyinjiriza abaturage b’i Nyamasheke agera kuri miliyari 19,3 Frw ku mwaka. Iki cyayi gihinze mu mirenge yose y’aka karere ikaba ikikije Pariki y’Iguhugu ya Nyungwe.

Bafite umwihariko wo kuba ari ko karere gafite inganda nyinshi zitunganya icyayi mu Rwanda, aho gafite inganda eshatu zikomeye zirimo; urwa Gisakura, urwa Gatare, n’urwa Cyato.

Aka Karere kandi gateganya kwagurira ubuso bw’icyayi mu Mirenge ya Cyato na Rangiro, ku buryo bigenze neza hashobora kuvuka uruganda rw’icyayi rwa kane.

Izi nganda zihari, zitunganya umusaruro uva kuri hegitari 4,800 zikohereza ku isoko toni 5.400 z’icyayi cy’amajyane.

Uretse ubuhinzi bw’icyayi, kazwi cyane nk’ahantu h’ingenzi mu bukerarugendo no mu gushora imari, bitewe n’ubwiza bw’umwihariko w’umutungo kamere kagira, by’umwihariko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’Ikiyaga cya Kivu gifite ubwiza nyaburanga.

Uyu mutungo kamere utanga amahirwe menshi mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije (eco-tourism), amahoteli n’amacumbi yakira ba mukerarugendo, uburobyi, ndetse n’indi mishinga itandukanye y’ishoramari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, avuga ko imiterere y’aka Karere ikagira igicumbi cy’ishoramari n’ubukerarugendo kuko igice kinini cyako gikora ku kiyaga cya Kivu, ikindi kigakora kuri Pariki ya Nyungwe.

Imirenga 10 muri 15 ikagize, ni yo ikora ku kiyaga cya Kivu mu gihe indi itanu hari ikora hombi kuri Nyungwe no ku Kivu.

Ati “Ibyo rero bituma kaba Akarere gahatse amahirwe ku ishoramari cyane cyane ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’amahoteli.”

Aka Karere gafite hoteli zirimo imwe mu zikomeye izwi nka Nyungwe Tea Forest Resort yahoze yitwa One&Only Nyungwe iri i Gisakura, n’izindi zitandukanye zitegereye ikiyaga cya Kivu zakira abagisura n’abasura Pariki ya Nyungwe.

Nyamasheke ifite amateka yihariye

Mu Karere ka Nyamasheke ni ho usanga ibice by’amateka cyane cyane mu gihe cyo kwagura u Rwanda. Ni ho Abami b’u Rwanda banyuraga bagiye kurwagura mu bihugu by’abaturanyi.

Harimo ahitwa ku Ntango, aho Umwami yanyuraga agiye ku ‘Ijwi’ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), icyahoze ari Zaire. Aha hitiriwe Intango, kuko ari ho umwami Rwabugiri yaterekaga intango agasingira n’Ingabo ubwo babaga bavuye ku rugamba ku Ijwi.

I Nyamasheke kandi ni ho Abadage banyuze baza gukoroneza u Rwanda, ingabo zabo zikaba zari zikambitse ahitwa i Shangi. Izi ngabo zaje gutsindwa n’Ababiligi zirataha, ariko aho zahoze haracyagaragara.

Hari kandi Akarwa k’abakobwa, gaherereye hagati mu Kiyaga cya Kivu kajugunywagaho abatwaye inda z’indaro rimwe na rimwe Abashi baturutse ku Idjwi bakaza kubatwara. Kujugunya abakobwa byakorwaga ngo badasiga umuryango icyasha ndetse bikabera abandi isomo ryo kuti

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerezuba. Gafite ubuso bwa kilometero kare 1,174 n’abaturage barenga 434,221 batuye mu mirenge 15 n’utugari 68.

Photos:

[fluentform id="3"]