Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwitekerezaho bakamenya ikintu cya nyacyo n’ikitari icya nyacyo aho gutegereza ko hari umuntu uzabigisha kwitwara neza ahubwo mo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kumenya uko bakwiye kwitwara bakamenya icyo bashaka.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026 ubwo yaganiraga n’urubyiruko mu gikorwa cyiswe Meet The President.
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko kudata umwanya mu bintu bitabafitiye inyungu ahubwo ko bakwiye kwiga bagakora kandi bagahitamo ibibafitiye akamaro akaba ari byo bashyiramo imbaraga nyinshi birinda guta umwanya mu bitabafitiye akamaro.
Yagize ati ” Ikintu cyose aho uri ntugate umwanya, wige, ukore ndetse ushakishe kwishyiramo kumenya ikizima ni ikihe ikitari kizima ni ikihe? Hanyuma ikizima ukagikorera, ikitari kizima ukakirinda ugakomeza ukiyubaka uko igihe gihita”.
Yabwiye urubyiruko ko ibyo byose bisaba ikinyabupfura no kugendera ku murungo ukwiye kandi ntibibe iby’akanya gato ahubwo bikaba ibihoraho ku buryo umuntu ahozaho.
Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko imyaka barimo ari ho umuntu agira umurongo w’ubuzima akazaba umuntu muzima cyangwa bikarangira byanze kuko umuntu yangirika akiri mu myaka rurimo ariko ko ntamuntu uba ukwiye gucika intege kuko hari ibiba bigishoboka.
Yagize ati ” Ariko bijya birangira niba iyo myaka warasanze hari ibyo watakaje iyo uzanzamutse ukavuga uti imyaka […] hari abatwarwa n’amarangamutima n’ibyoroshye ku Isi bakazimira. Ariko aho uzakangukira ujya umenya ko haracyari igihe cyo kugira ngo ubihindure ugire ubuzima bwiza. Ntukihebe ntukavuge ngo […] amazi yarenze inkombe, ashobora gusubizwayo aho yaturutse”.
Yibukije urubyiruko ko byose bijyana n’imyatwarire y’umuntu kandi akamenya ko atari kurui we gusa ahubwo no ku bandi kuko ntamuntu wikorera adafite undi abereyeho.
Iyo myitwarire uba ugomba kuyigiramo atari kuri wowe gusa ahubwo no ku bandi kuko nta wowe gusa ubaho hatariho undi. Ntibibaho ni wowe gusa mu muryango ni wowe gusa muri sosiyete ni wowe gusa mu gihugu. Kwiyubaka bijyana n’ibitekerezo bizima n’imikorere mizima.”
Yavuze mko umuntu adakwiye kubanza kurebera ku by’abandi bakoze ahiubnwo ko akwiye kubanza kwirebaho agahitamo ikizima kuri we. Yavuze ko n’ubwo atari bibi kwigira ku bandi ariko umuntu ku giti cye ari we ukwiye kumenya ikimukwiye kandi kizima hanyuma byahura n’iby’abandi bikaba ari byiza.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe wigisha undi kugira imyitwarire ihwitse ahubwo ko umuntu ubwe ari we ubanza kwiyubaka cyangwa akiyangiza kuko ntawe utamika cyangwa ngo ahatire undi kugira imyatwarire iboneye.
Yagize ati ” Kwiga cyangwa kugira imyitwarire myiza nta muntu ushobora kubigutamika ariko ushobora kwigira ku bantu uko wakwitwara neza. N’ibi byo kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, urumogi, dushobora gutanga amasomo tukakwereka ibibi byabyo, ingaruka zabyo abo byagiriye nabi […] iyo bihuje nawe ibyo utekereza ni byo bishobora gufasha kuguhindura kuba muzima.”










