Umuryango wa Nyiranyamibwa Suzanne uherutse kwitaba Imana watangaje gahunda yo kumuherekeza, izabimburirwa n’ijoro ryo kumutaramira riteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, iwe mu rugo i Remera.
Uyu muhanzikazi w’inararibonye yitabye Imana ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, aguye mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuriza.
Umuryango we, watangaje ko umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura uzaba ku wa Gatandatu, tariki 24 Ukwakira 2026, mu Irimbi rya Rusororo.
Nyiranyamibwa witabye Imana afite imyaka 83, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Ese Mbaze Nde?”, “Ndavunyisha”, “Nkumbuye iwacu”, “Nimuberwe bakobwa” n’izindi.









