Imitangire ya serivise inoze ni imwe mu nkingi umunani zikoreshwa mu gusuzuma imiyoborere n’iterambere ry’igihugu ndetse ni imwe mu z’ingenzi u Rwanda rwitaho ariko ikomeje kuba rukurikira izindi muri zose.
Intego nyamukuru mu mitangire ya serivisi inoze ni ugushyira umuturage cyangwa umukiriya ku mwanya wa mbere, hagamijwe kumworohereza kubona serivisi mu buryo bwihuta, bwizewe, kandi buciriritse.
Nubwo intego isobanutse ariko Raporo nshya y’imiyoborere, RGS (Rwanda Governance Scorecard) yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) igaragaza ko inkingi y’imitangire ya serivisi zinoze ikomeje gutera intambwe isubira inyuma, ibiteye impungenge ku ntego z’igihe kirekire igihugu cyihaye.
Mu 2026, ireme ry’imitangire ya serivisi mu Rwanda ryagize amanota 68,48%, riva kuri 71,73% ryari rifite mu mwaka wa 2025. Ibi bigaragaza igabanuka rirenga amanota atatu mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe intego ya Guverinoma ari uko uru rwego ruzagera nibura kuri 90% mu 2029.
Imibare igaragaza ko iri gabanuka rikomeje kugaragara mu myaka ishize. Mu 2021, ireme ry’imitangire ya serivisi ryari rifite amanota 81,86%, mu 2022 rigera kuri 77,69%, naho mu 2023 rigera kuri 78,28%. Mu 2024, amanota yaragabanutse agera kuri 75,79%, mbere yo kugera kuri 71,73% mu 2025.
Raporo ya RGS igaragaza ko mu 2026, ibibazo bikomeye mu mitangire ya serivisi byagaragaye cyane mu rwego rw’iterambere ry’ubukungu, rwagize amanota 59,70%, n’urwego rw’ikoranabuhanga rwagize 60,98%.
Mu zindi nzego, serivisi zijyanye n’imibereho y’abaturage zagize amanota 66,93%, izirebana n’iterambere ry’imiyoborere zigira 76,95%, mu gihe serivisi zitangwa n’inzego za Leta, abikorera na sosiyete sivile zagize amanota 77,83%.
Nyuma y’uko uru rwego rukomeje kugaragaza umuvuduko wo hasi, leta yashyizeho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kuzitanga nka kimwe mu bishobora kuba umuti.
Nubwo ibi byashyizweho ariko iyi raporo igaragaza ko ibipimo byo muri iyi nkingi byose byasubiye inyuma cyane cyane imitangire ya serivise hakoreshejwe ikoranabuhanga yagabanutseho 5.9%. Serivise zo mu nkingi y’imibereho myiza zagabanutseho 4% serivise zo mu nkingi y’ubukungu zigabanukaho 3.8%.
Ni kenshi Perezida Paul Kagame anenga bikomeye imitangire mibi ya serivisi mu nzego zitandukanye, avuga ko abatanga serivisi mbi badakwiye guhishirwa.
Mu bihe bitandukanye, yagarutse kuri iki kibazo ashimangira ingingo yo kunoza imitangire ya serivisi avuga ko urubyiruko n’abandi bantu batita ku bo bagomba guha serivisi mu nzego z’ubuzima, siporo n’izindi nzego za Leta bakwiye kwisubiraho.
Umukuru w’Igihugu kandi asaba abaturage kudahishira abanyamakosa aho agaragaza ko abantu batanga serivisi mbi bakwiye kubazwa amakosa yabo aho kugira ngo bahishirwe cyangwa ngo bahabwe urwaho rwo gukomeza kubangamira abaturage.
Kuri iyi ngingo kandi Perezida Kagame ni kenshi asaba abayobozi n’abakozi ko bakwiye guhindura imyumvire bagashyira imbere kwakira neza abagana ibigo byabo no gukemura ibibazo byabo bakirinda uburangare rimwe na rimwe bugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Dominique Habimana, yavuze ko imiyoborere myiza igaragarira cyane mu nzego z’ibanze, mu mashuri no mu bigo nderabuzima, bityo ko ari ho hakwiye kwibandwa mu gukemura iki kibazo, binyuze mu bufatanye no gukoresha neza ubushobozi buhari.
Nubwo ireme ry’imitangire ya serivisi rikomeje kugabanuka, urwego rw’umutekano n’ituze rwo rwagize amanota 90,15% mu 2026, rugaragaza umusaruro uri hejuru ugereranyije n’uwabonetse mu mitangire ya serivisi.
Minisitiri Habimana yagaragaje ko nubwo imbuzandengo y’amanota yahawe inkingi z’ingenzi uko ari umunani ari meza, abantu badashobora kunyurwa kandi imitangire ya serivisi nziza isubira inyuma.
Ugereranyije n’intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kuzamura ireme ry’imitangire ya serivisi rikagera nibura kuri 90% mu 2029, biragaragara ko hakiri urugendo rurerure. Kugera kuri iyo ntego bizasaba guhangana n’ibibazo bikigaragara no kongera imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usengumukiza Felecien, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma iyi nkingi ikomeza kuza inyuma y’izindi ari imitangire ya serivise mu nzego z’ibanze ruswa nd aho abayobozi baho rimwe na
Yagize ati “Hari inzego z’ibanze aho akenshi mu mitangire ya serivise baba baradohotse, ugasanga batari mu biro byabo, batanga igihe abaturage bazaza kubareba bakababura ndetse hakaza n’ikibazo cya ruswa duhora tuvuga. Ibyo ni bimwe mu byo twabonye bishobora kuba intandaro yo kutanoza serivise”.
Iyi raporo isohotse mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’inzego z’ibanze ndetse abaturage bakaba bakomeje kugaragaza ko batishimiye serivise bahabwa n’abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze.









