Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimye amasezerano agamije kuzana amarushanwa y’imodoka za Formula 1 mu Rwanda, ayagaragaza nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo muri Afurika no kongera ubushobozi bw’umugabane mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye.
Ibi biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komisiyo ya AU ku wa 23 Ukwakira 2026, i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mahmoud Ali Youssouf yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’iyi gahunda avuga ko aya masezerano agaragaza ubushobozi Afurika ifite bwo kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga, anashimangira uruhare ibikorwa nk’ibi byagira mu kumenyekanisha umugabane no kureshya ishoramari.
Yagaragaje ko kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye bishobora guteza imbere ubukerarugendo, kongera ishoramari, guteza imbere ubumenyi n’ubunararibonye by’Abanyafurika no guha urubyiruko amahirwe mashya.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU yashimangiye ko siporo ishobora kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’ubukungu, guhanga imirimo, kongerera urubyiruko ubushobozi no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yavuze ko hakwiye kubyazwa umusaruro amahirwe atangwa n’amarushanwa akomeye, kugira ngo Afurika irusheho kugira uruhare mu bukungu mpuzamahanga bushingiye kuri siporo, guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera no gufasha urubyiruko n’abandi bafite impano guhanga udushya.
Aya magambo agaragaza ko inyungu zo kwakira amarushanwa nka Formula 1 zitagarukira ku isiganwa ubwaryo, ahubwo zishobora no kugera ku bukerarugendo, serivisi, ishoramari n’iterambere ry’impano z’abaturage.
Komisiyo ya AU igaragaza ko gahunda yo kuzana Formula 1 mu Rwanda ijyanye n’intego z’icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cya 2063 (Agenda 2063), kigamije kubaka Afurika ihuriweho, itekanye kandi iteye imbere, iyobowe n’abaturage bayo kandi igira uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mahmoud Ali Youssouf yasabye ko ubufatanye hagati y’ibihugu bigize AU, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bukomeza kugira ngo Afurika ibashe kubyaza umusaruro amahirwe atangwa na siporo mu iterambere ryayo no mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu.
Formula 1 ni rimwe mu marushanwa akomeye ku isi mu gusiganwa mu modoka aho rikurikirwa n’abafana bo mu bihugu bitandukanye.









