sangiza abandi

Shaddyboo ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza rwe na Yugi Umukaraza 

sangiza abandi

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, yongeye kuvuga ku bubabare yatewe n’ibyo ashinja Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, avuga ko atigeze ahabwa ubutabera yifuza kandi ko agikeneye umwanya wo kuvuga ku byamubayeho kugira ngo abashe gukira ibikomere.

Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko yashatse kugaragaza ko yasambanyijwe ku gahato, ariko akumva ko ibyo yavuze bitahawe agaciro gakwiye.

Yagize ati: “Sinigeze mbona ubutabera nari nkwiriye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye kwikuramo ubu bubabare kugira ngo nshobore gukomeza ubuzima bwanjye.”

Yagaragaje ko atishimiye uburyo abantu bamwe bagiye basobanura umubano we na Yugi Umukaraza, avuga ko atigeze amufata nk’umuntu bashoboraga gukundana, kuko yabonaga akiri muto mu myaka no mu mitekerereze.

Ati: “Abantu bakeneye gusobanukirwa ko uyu musore yari muto cyane ugereranyije nanjye. Mu maso yanjye yari akiri umwana muto, atari n’umugabo nashoboraga gutekereza ko twakundana. Sinashoboraga kwiyumvisha ndi mu rukundo na we. Nta na rimwe mu buzima bwanjye.”

Shaddyboo yavuze ko mbere y’ibyo ashinja Yugi, yari asanzwe amushyigikira mu rugendo rwo kwinjira mu muziki, akamufasha kugira ngo abashe kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro.

Yashimiye Ish Kevin uruhare yagize mu gufasha Yugi gusohora indirimbo yise Cheers, avuga ko nubwo yari yaragerageje kumufasha, ibyo byakurikiwe n’ibyamubabaje cyane.

Ati: “Nari nsanzwe mushyigikira kandi nkamufasha gutera imbere, kuko yashakaga kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro. Ndashimira Imana kubera Ish Kevin wamfashije gushyira hanze indirimbo yashakaga gusohora. Ariko nyuma y’ibyo byose nakoze kugira ngo mufashe, ntiyigeze abinshimira. Kandi se, urabizi ibyabaye nyuma yaho? Yansambanyije ku gahato.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko ibyamubayeho byamusigiye igikomere gikomeye kurusha ibindi yanyuzemo, ashimangira ko atagishaka gukomeza guceceka kubera ko ashaka ko abandi bumva bisanzuye.

Yagize ati: “Nanyuze mu bintu byinshi bikomeretsa umutima bitewe n’abantu batandukanye, ariko ibyambayeho kuri uyu musore byansigiye igikomere gikomeye. Ndarambiwe guceceka no guhisha ububabare bwanjye kugira ngo abandi bumve bisanzuye. Nkwiriye guhabwa umwanya wo kuvuga, kandi nkwiriye gukira ibikomere no kongera kubaho nta bubabare buntera imbere.”

Uko urubanza rwa Shaddyboo na Yugi rwagenze

Urubanza rwatangiye nyuma y’uko Shaddyboo areze Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Yugi yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena uwo mwaka, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Icyakora, rwavuze ko rutabonye impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato, ariko rusanga hari izishingirwaho mu kumukurikiranaho icyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Yugi yajuririye icyo cyemezo, ariko ku wa 18 Kanama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze.

Nyuma yaho, ku wa 3 Nzeri 2026, Yugi yararekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha no kubwizeza kwisubiraho.

Mu butumwa bwe bushya, Shaddyboo yongeye kugaragaza ko agifite ububabare aterwa n’ibyo avuga ko yakorewe, kandi ko akeneye kubivugaho kugira ngo abashe gukomeza ubuzima bwe.

Shaddyboo ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza rwe na Yugi Umukaraza ahamya ko yamusambanyije ku gahato

Photos:

[fluentform id="3"]