sangiza abandi

Gen Muhoozi yavuze abashobora kuba baraciye umutwe Sgt Robert 

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko akeka ko bamwe mu bagize umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) wa Kayumba Nyamwasa bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Sgt Maj Robert Kabera, wahoze mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), wishwe aciwe umutwe muri Uganda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, Muhoozi yavuze ko ibiro bye bitari byaramenyeshejwe amakuru y’uyu mugabo mbere y’uko yicwa, ariko ko akeka ko urupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano no kwihorera.

Yagize ati: “Numvise ko hari uwahoze ari umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) uherutse kwicirwa muri iki gihugu. Mbere na mbere, ndashimangira ko ibiro byanjye bitigeze bihabwa amakuru kuri uwo mugabo. Nkeka ko hari bamwe mu bo mu mutwe wa RNC wa Kayumba bashobora kuba ari bo babigizemo uruhare. Ese baba bari kwihimura kubera ifatwa rya Kandiho? Tuzagera ku kuri kw’ibyabaye.”

Icyakora, Muhoozi ntiyagaragaje ibimenyetso ashingiraho ibyo akeka.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 18 Ukwakira 2026, RNC yavuze ko Kabera atari umunyamuryango wayo, inasaba Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ko hakorwa iperereza rigamije kumenya ukuri ku rupfu rwe.

Ibi bije nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ku wa 22 Ukwakira 2026 wasabye inzego za Uganda gukora iperereza ryihuse, ritabogamye kandi ryizewe ku rupfu rwa Kabera, rikagaragaza abihishe inyuma y’ubu bwicanyi.

Uyu muryango wasabye abashinzwe iperereza gusuzuma ibimenyetso byose bishobora kugaragaza niba ubwicanyi bwe bwari bufite aho buhuriye n’impamvu za politiki.

Sgt Maj Robert Kabera, yasanzwe yapfuye ku wa 17 Ukwakira 2026 mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, mu Karere ka Mpigi muri Uganda, aho yari arimo kubaka inzu. 

Polisi ya Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza ku bwicanyi bwe, ariko mu makuru yatangajwe mu minsi yakurikiye urupfu rwe, yari itaratangaza abantu bakekwaho kuba baramwishe cyangwa impamvu yabyo yemejwe.

Photos:

[fluentform id="3"]