sangiza abandi

Iyo mugira ubuyobozi nk’ubwo dufite uyu munsi ntimwari kwiroha mu bwicanyi: Minisitiri Dr. Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abagororwa bahamwe n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi kuzataha barangwa n’imyitwarire mishya, kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwirinda isubiracyaha.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yasozaga icyiciro cya 10 cy’amahugurwa agamije kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, cyitabiriwe n’abagororwa 533 bitegura gusoza ibihano bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2026. Aya mahugurwa yabereye mu Igororero rya Nyamasheke.

Mu butumwa yahaye aba bagororwa, Minisitiri Bizimana yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ibyaha bakoze byagize ingaruka zikomeye ku gihugu. Yagaragaje kandi uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka igihugu no kuyobora abaturage mu nzira y’amahoro n’iterambere.

Yagize ati: “Iyo mudakora Jenoside ntabwo ijambo Jenoside ryari gukoreshwa mu Rwanda. Iyo mugira ubuyobozi nk’ubwo dufite uyu munsi ntimwari kwiroha mu bwicanyi.”

Yasabye abitegura gusubira mu buzima busanzwe kuzabana neza n’abandi Banyarwanda, bakirinda ivanguramoko n’imyitwarire iyo ari yo yose yabasubiza mu byaha.

Ati: “Mugende mubane neza n’abandi Banyarwanda kandi ntimujyane ipfunwe nk’uko twagiye tubibona mbere y’uko aya mahugurwa ajyaho. Mugende mwimakaze ubumwe n’ubudaheranwa, mwirinde ivanguramoko, ntihazagire n’umwe tubona akora isubiracyaha.”

Aya mahugurwa agamije gufasha abagororwa kongera kwisanga mu muryango nyarwanda, kubana neza n’abandi, gukunda igihugu no kugira uruhare mu kubungabunga Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’isubiracyaha.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abagize imiryango y’abagororwa, barimo abagore n’abana babo, hagamijwe kubategura kwakira ababo no kubafasha kongera kwisanga mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza ibihano.

Mugiraneza Théophile, wavuze mu izina ry’abana bafite ba se bitegura gusoza ibihano, yavuze ko biteguye kubakira no kubafasha kumenyera ubuzima bw’imiryango yabo bwahindutse mu gihe bari bafunzwe.

Yagaragaje ko bifuza ko abataha bazaba barahindutse by’ukuri, batarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi birinda ubusinzi n’indi myitwarire ishobora kubangamira imibanire yabo n’imiryango.

Nyuma y’aya mahugurwa, bamwe mu bagororwa bahise bataha kuko bari barangije ibihano bari barakatiwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène
icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, cyari kigenewe abagororwa 533 bitegura gusoza ibihano bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2026. Aya mahugurwa yabereye mu Igororero rya Nyamasheke.
Mugiraneza Théophile, wavuze mu izina ry’abana bafite ba se bitegura gusoza ibihano, yavuze ko biteguye kubakira, bakabereka uko imiryango yabo yagutse kandi bakabafasha kubona ibikorwa bibateza imbere.
Abagize imiryango y’aba bagororwa, barimo abagore n’abana babo, kugira ngo  biteguye kongera kubakira mu miryango no kubafasha kwisanga mu buzima busanzwe nyuma yo gusoza ibihano.

Photos:

[fluentform id="3"]