sangiza abandi

Mu Rwanda urubyiruko rutari mu kazi, mu ishuri no mu mahugurwa rwageze kuri 27,5%

sangiza abandi

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko umubare w’urubyiruko rutari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu mahugurwa wagabanutse ugereranyije n’uwariho mu 2022, nubwo hakiri urubyiruko rwinshi rutarabona amahirwe yo kwiga, gukora cyangwa kwihugura.

Iyi mibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2026, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rutari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu mahugurwa rwageze kuri 27,5%.

Ni igabanuka rya 5,4% ugereranyije na 32,9% byariho mu gihembwe cya gatatu cya 2022. Icyakora, imibare igaragaza ko uru rugero rwagiye ruhindagurika mu myaka yakurikiyeho.

Mu gihembwe cya gatatu cya 2023, uru rubyiruko rwari kuri 33,2%, ari na rwo rwego rwo hejuru muri iyi myaka itanu ishize. Mu gihembwe cya gatatu cya 2024, rwaragabanutse rugera kuri 29,1%, rukomeza kugabanuka rugera kuri 25,6% mu gihembwe cya gatatu cya 2025.

Mu gihembwe cya gatatu cya 2026, uyu mubare wazamutseho amanota 1,9 ugera kuri 27,5%.

Iyi mibare igaragaza ko, nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya umubare w’urubyiruko ruri muri iki cyiciro ugereranyije na 2022, hakenewe gukomeza kongera amahirwe yo kubona akazi, gukomeza amashuri no kwitabira amahugurwa afasha urubyiruko kwiteza imbere.

Muri rusange Raporo ya NISR igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyageze kuri 15,6% muri Kanama 2026, kivuye kuri 13,4% cyari ho mu kwezi nk’uko kwa 2025. Mu gihe abatari ku isoko ry’umurimo na bo bageze kuri 36,1% by’abaturage bafite imyaka yo gukora, bavuye kuri 34,2%.

Ubushomeri bwiganje cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, aho rwihariye 18,8% mu gihe abarengeje iyo myaka ari 13.1%. Ab’igitsina gore badafite akazi ni 18,3% mu gihe abagabo ari 13,3%. 

Muri Kanama 2026 abagore bari ku isoko ry’umurimo bari 55,8% mu gihe abagabo bari 73%

Raporo igaragaza ko mu baturage 8.808.239 bafite imyaka yo gukora, abari ku isoko ry’umurimo bari 5.630.632. Muri bo, abafite akazi bari 4.752.916, mu gihe abashomeri bari 877.716.

Icyiciro cy’abari ku isoko ry’umurimo, kibarirwamo abafite akazi n’abashomeri, cyaragabanutse kigera kuri 63,9%, kivuye kuri 65,8%. 

Iyi mibare kandi igaragaza ko abiteguye gukora ariko badashakisha akazi bageze kuri 20,3% by’abaturage bafite imyaka yo gukora, bavuye kuri 19% muri Kanama 2025.

Photos:

[fluentform id="3"]