sangiza abandi

Abapolisi bashya 1,652 basabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu kubungabunga umutekano w’abaturage

sangiza abandi

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yasabye abapolisi bashya 1.652 basoje amahugurwa y’ibanze kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, barangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga n’umurava mu kuzuza inshingano zo kubungabunga umutekano w’abaturage.

Yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yasozaga ku mugaragaro icyiciro cya 22 cy’amahugurwa y’ibanze y’abapolisi bato, yabereye mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa yasojwe n’abapolisi 1.652, barimo abagabo 1.315 n’abagore 337. Muri bo, 60 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), mu gihe 40 bazakorera mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yavuze ko impinduka n’imbogamizi bigenda birushaho kwiyongera mu bijyanye n’umutekano zisaba umupolisi kugira ubushobozi burenze ubwo gushyira mu bikorwa amategeko.

Yagize ati: “Turi mu bihe isi ihanganye n’impinduka zihuse kandi zigenda zirushaho gukomera mu bijyanye n’umutekano.”

Yakomeje avuga ko umupolisi akwiye kugira ubushobozi bwo gukumira ibyaha, gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buboneye, kuganira neza n’abaturage no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko, ku bimenyetso no ku nyungu rusange.

Ati: “Ibi nta handi bitangirira hatari muri aya mashuri n’amahugurwa nk’aya.”

Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo umutekano mu Rwanda muri rusange wifashe neza, hakigaragara ibyaha n’ibindi bibazo bihungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage bisaba gukomeza kongera imbaraga mu kubikumira no kubirwanya.

Yagaragaje bimwe muri byo birimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura, gukubita no gukomeretsa, impanuka zo mu muhanda ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Uyu munsi wa none, turasabwa guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburiganya bwo kuri murandasi, ikoreshwa nabi ry’amakuru n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage n’imikorere y’inzego z’igihugu.”

Yashimangiye ko hakenewe Polisi ishobora gutahura hakiri kare ibibazo bishobora kuvuka, igashyira imbaraga mu gukumira ibyaha aho gutegereza ko bikorwa kugira ngo ibikurikirane.

Yashimiye abasoje amahugurwa kuba barahisemo umwuga wo gukorera igihugu, anabibutsa ko bazakorana na bagenzi babo bamaze igihe muri Polisi y’u Rwanda, bazabafasha kuzuza inshingano zabo.

Yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, ubunyamwuga, umurava no kwanga umugayo, baharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bazaba bari hose.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko imitsindire yabo mu bizamini, ubumenyi bagaragaje, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe cy’amahugurwa bitanga icyizere ko bazasohoza neza inshingano zibategereje.

Yabibukije ko amahugurwa basoje ari intangiriro, kuko bazakomeza guhabwa andi masomo n’amahugurwa atandukanye mu gihe cyose bazaba bakiri muri Polisi y’u Rwanda, agamije kubongerera ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

Mu gihe bamaze i Gishari, abapolisi bashya bahawe amasomo arimo gukoresha intwaro, kumva no gukurikiza amabwiriza, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze mu baturage, imikorere ya Polisi n’amategeko agenga akazi kayo.

Bahawe kandi ubumenyi ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’andi masomo agamije kubongerera ubushobozi, kubatoza imyitwarire iboneye no kubategura kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yasabye abapolisi bashya 1.652 basoje amahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe mu kubungabunga umutekano w’abaturage
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yashimye abasoje amasomo ko baranzwe no gutsinda ibizamini kandi bagaragaje umurava n’ikinyabupfura
Bahawe imyitozo yo kurasa
Bigishijwe uko bakwitwara mu gihe cy’imyigaragambyo

Photos:

[fluentform id="3"]