sangiza abandi

U Rwanda rwagaragaje umuco nk’inkingi y’ubumwe n’iterambere mu nama mpuzamahanga muri Azerbaijan

sangiza abandi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje uko u Rwanda rukoresha umuco mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, guteza imbere urubyiruko no kubaka igihugu.

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya Karindwi yiga ku biganiro hagati y’imico itandukanye, yabereye i Baku muri Azerbaijan, ifungurwa na Perezida w’icyo gihugu, Ilham Aliyev.

Mu kiganiro cyahuje Abaminisitiri, Utumatwishima yavuze ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda ko umuco atari ikimenyetso kiranga abantu gusa, ahubwo ko ushobora no kuba isoko y’ihumure, ubumwe n’icyizere.

Yagize ati: “Amateka yacu yatwigishije ikindi kintu: umuco si ikimenyetso kiranga abantu gusa. Ni isoko yo gukira ibikomere, ubumwe n’icyizere.”

Minisitiri kandi yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gufasha urubyiruko kugira uruhare mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) no mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko ibyo bishobora gufasha kubungabunga umurage ndangamuco, kumenyekanisha inkuru za Afurika no kwagura amahirwe mu bukungu bushingiye ku buhanzi n’ubundi buhanga bwo guhanga.

U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje kwiyemeza gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu guteza imbere umuco nk’ikiraro gihuza abantu, ubuhanzi nk’isoko y’amahirwe n’ibiganiro hagati y’imico nk’inzira iganisha ku mahoro.

Photos:

[fluentform id="3"]