Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatangaje ko mu gihe cya vuba azashyira hanze indi ndirimbo yakoranye na The Ben, nyuma y’igihe havugwa ko aba bahanzi bashobora kuba barongeye gukorana umushinga mushya.
Diamond yabitangaje ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, aho yabajijwe niba hari indi ndirimbo yakoranye na The Ben ndetse n’igihe izasohokera.
Mu kumusubiza, yagize ati: “Vuba cyane!”
Aya magambo aje mu gihe aba bahanzi biteganyijwe ko bahurira mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Alex Muhangi amaze ategura ibitaramo by’urwenya bizwi nka Comedy Store UG. Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, muri Uganda.
Diamond Platnumz na The Ben basanzwe bafitanye ubucuti bwagaragaye cyane mu muziki ubwo bakoranaga indirimbo yitwa ‘Why’, yasohotse muri Mutarama 2022.
Iyi ndirimbo yabaye intangiriro y’imikoranire yakomeje kubahuza mu bitaramo bitandukanye. Bayiririmbye mu birori bya Trace Awards byabereye i Kigali mu 2023, bongera kuyiririmbira mu gitaramo cyabereye muri Uganda mu 2025.
The Ben ntiyahwemye kugaragaza ko yubaha Diamond Platnumz, aho yigeze kuvuga ko gukorana na we byamubereye umugisha, amushimira ubuhanga n’uburyo imikoranire yabo yagenze neza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, The Ben yongeye kugaruka ku mubano afitanye na Diamond, avuga ko ari umwe mu bahanzi afatiraho icyitegererezo.
Yagize ati: “Sinzi niba ajya ashimwa nk’uko bikwiye Diamond Platnumz, kuko ni nk’igitabo kuri twe nk’abahanzi. Ni igitabo njye nsoma buri munsi ngo ambere icyitegererezo.”
Muri Kanama 2026, Diamond na we yari yatangaje ko afata The Ben nk’umuvandimwe we, agaragaza ko yishimira kongera guhura na we bakaririmbana indirimbo yabo ‘Why’.











