Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko kuba 5% gusa by’imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda ari byo bigurwa ku isoko ry’imbere mu gihugu biterwa n’ikiguzi gihanitse cyo kubikora ariko ko leta iri gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke.
Ku rundi ruhande abaguzi bo bagaragaza ko ibiciro byabyo biri hejuru cyane ugereranyije n’iby’ibituruka mu mahanga ari nayo mpamvu bahitamo kugura ibyakorewe hanze kuko biba bihendutse kurusha Made in Rwanda.
Bamwe mu baguzi bavuga ko ibiciro by’imyambaro n’inkweto bikorerwa mu Rwanda biri hejuru ku buryo benshi batabasha kubyigondera. Basaba ko byagabanywa kugira ngo barusheho kugura ibikorerwa mu gihugu aho kwitabira cyane ibitumizwa mu mahanga.
Ku ruhande rw’abacuruzi n’abanyenganda, bavuga ko ibiciro by’ibicuruzwa byabo biterwa ahanini n’ikiguzi cyo kubikora, by’umwihariko ibikoresho fatizo batumiza mu mahanga. Basobanura ko ibyo bikoresho bitwara igihe n’amafaranga menshi kugira ngo bigere mu Rwanda, bikiyongera ku bindi bigendanye n’ubwikorezi.
Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Kujya kuzana ibikoresho bikorwamo imyenda hanze bifata igihe kinini kandi bikaza bihenze. Iyo wongeyeho igihe bifata n’ikiguzi cy’ubwikorezi, bishobora gutinda, bigatuma biba imwe mu mpamvu zituma ibiciro bizamuka.”
Abacuruzi bavuga ko gukorera ibitambaro mu Rwanda byafasha kugabanya ikiguzi cy’imyenda, kuko n’ipamba rikoreshwa mu kubikora rihingwa mu gihugu.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yavuze ko Leta iri gushyira mu bikorwa ingamba zo korohereza abanyenganda kubona ibikoresho bakenera, kugira ngo na bo babashe kugabanya ibiciro by’ibyo bakora.
Ati: “Hari ibintu byinshi bizamura ikiguzi mu gutunganya ibikorerwa imbere mu gihugu, harimo ibiciro by’ubwikorezi. Hari gahunda nyinshi Leta iri gutegura zigamije kugabanya ibiciro bihanitse by’ibikorerwa mu Rwanda.”
Mu mpera za 2016, u Rwanda rwazamuye imisoro ku myenda n’inkweto bya caguwa, mu rwego rwo gushyigikira inganda zikora imyambaro n’inkweto imbere mu gihugu, kongera isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya amafaranga igihugu cyakoreshaga mu gutumiza iyo myenda mu mahanga.
Nubwo hashize imyaka igera ku 10 u Rwanda rushyize imbaraga mu guteza imbere inganda zikora imyenda, inkweto n’ibindi bicuruzwa muri gahunda ya Made in Rwanda, ikibazo cy’ibiciro bikiri hejuru gikomeje kuba imbogamizi mu kubyongera ku isoko ry’imbere mu gihugu.
U Rwanda rwihaye intego ko bitarenze mu 2029, isoko ry’imbere mu gihugu rizaba rihagije 100% ku myambaro ikorerwa mu Rwanda.











