sangiza abandi

Nyanza: Polisi yahuguye ibyiciro bitandukanye ku gukumira inkongi

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yahuguye ibyiciro bitandukanye bikorera mu Karere ka Nyanza ku bijyanye no gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, ibasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo no kubusangiza abandi.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, bigishwa uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi, ibikoresho byifashishwa mu kuyizimya n’ingamba zo kuyikumira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abahuguwe gukoresha ubumenyi bahawe bigisha abandi uko bakwirinda inkongi, anashishikariza abayobozi b’ibigo bitandukanye kugenzura ko bafite ibikoresho bihagije byo kuzimya umuriro.

Ati: “Turashishikariza abahawe aya mahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe bigisha abandi uko bakwirinda no gukumira inkongi z’umuriro. Turanasaba ibigo bitandukanye kugenzura ko bifite ibikoresho bihagije byifashishwa mu kuzimya inkongi.”

CIP Janvier Nkusi, ukora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yasobanuriye abitabiriye uko bakwitwara mu gihe bahuye n’inkongi, ibikoresho byo kuzimya umuriro n’ingamba zo gukumira impanuka ziterwa na wo.

Yashimangiye akamaro ko kumenya gukoresha neza ibikoresho byo kuzimya inkongi no gufata ingamba zo kuyikumira mbere y’uko iba.

Nyecumi Pheias, uyobora DASSO mu Murenge wa Rwabicuma, yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’aya mahugurwa, avuga ko azabafasha kurushaho kwirinda inkongi mu kazi bakora no mu ngo zabo.

Ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko atuma turushaho kumenya uko twakwirinda inkongi z’umuriro mu kazi dukora no mu ngo zacu. Ubumenyi twahawe buzadufasha gufata ingamba zo gukumira inkongi mbere y’uko ziba.”

Uwitonze Clarisse, umwe mu bakorerabushake bo mu Karere ka Nyanza, yavuze ko aya mahugurwa yabafashije kumenya uko bakwirinda inkongi zishobora guterwa na gaz n’izindi mpamvu bahura na zo mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Aya mahugurwa adufasha kumenya uko twitwara mu gihe habaye inkongi, yaba iterwa na gaz cyangwa izindi mpamvu. Tugiye gusangiza abandi baturage tubana ubumenyi twahawe kugira ngo na bo bamenye uko bakwirinda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitsei Nadine, yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’aya mahugurwa, avuga ko azafasha kongera umubare w’abaturage bafite ubumenyi bwo gukumira inkongi.

Yasabye abitabiriye amahugurwa kugeza ubwo bumenyi ku bandi bakorana na bo kugira ngo abaturage benshi barusheho kumenya ingamba zo kwirinda inkongi no gutabara igihe zibaye.

Aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi bw’abaturage n’abakozi b’ibigo bitandukanye mu gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo, kugabanya ibyangizwa n’inkongi no guteza imbere umuco wo kwirinda impanuka.

Polisi yahuguye ibyiciro bitandukanye ku gukumira inkongi y’umuriro
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abahuguwe gukoresha ubumenyi bahawe bigisha abandi

Photos:

[fluentform id="3"]