Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije mu Rwanda bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zibangamira imibereho yabo, zirimo guhezwa mu burezi, gucikiza amashuri, ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi.
Ibi babigarutseho ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubugufi bukabije, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikirane twese ku bwa buri wese: Wibihakana, byakire.”
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abafite ubugufi bukabije, abahagarariye inzego za Leta n’abikorera, baganira ku bimaze kugerwaho mu kurengera uburenganzira bw’abafite ubumuga n’imbogamizi zigikeneye gukemurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubugufi Bukabije mu Rwanda (RULP), Tuyishimire Honorine, yavuze ko uyu muryango umaze gufasha abanyamuryango kumenya uburenganzira bwabo, ariko ko hakiri imbogamizi zituma batabona amahirwe angana n’ay’abandi.
Yagaragaje ko izo mbogamizi zirimo ihohoterwa, cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi, iz’uburezi, akazi n’izindi zijyanye n’iterambere ry’ubukungu.
Ati: “Turacyafite umubare munini w’abafite ubugufi bukabije batize cyangwa bacikije amashuri kubera imbogamizi zirimo guhezwa n’abandi, kutagira ibikoresho biborohereza nk’intebe zabagenewe no kudashyirirwaho uburyo bwihariye bwo kuborohereza. Ibyo byose bituma hari abava mu ishuri.”
Ibitaro bine ni byo bifite ibitanda byagenewe abagore bafite ubugufi bukabije
Tuyishimire yagaragaje ko no mu rwego rw’ubuvuzi hakiri ibibazo, by’umwihariko ku bagore bafite ubugufi bukabije, kuko ibitaro bifite ibitanda byabugenewe byo kubyariraho bikiri bike.
Ati: “Kugeza ubu mu Rwanda hari ibitaro bine gusa bifite ibitanda umugore ufite ubugufi bukabije ashobora kubyariraho. Iyo atagiye muri ibyo bitaro, umwanzuro ushobora kuba kumubaga kuko adashobora kubyara neza nta gitanda cyabugenewe gihari.”
Yongeyeho ko hari n’ahakirwa abantu hatitawe ku burebure bwabo, ku buryo abafite ubugufi bukabije bagorwa no kugera ku madirishya atangirwaho serivisi no kuzihabwa neza nk’abandi.
RULP ikorera mu turere icyenda ari two Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Musanze, Gakenke, Rutsiro, Nyamasheke, Kayonza na Gicumbi. Muri utwo turere habarurwa abantu 470 bafite ubugufi bukabije.
Nubwo hakiri izo mbogamizi, Tuyishimire yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu burezi no mu kubona akazi.
Yavuze ko mu gihe uyu muryango watangiranye n’umuntu umwe gusa wari wararangije kaminuza, ubu ufite abanyamuryango 25 barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, 21 bakiri kwiga na babiri barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Yongeyeho ko abantu 17 bafite ubugufi bukabije bafite akazi muri Leta, mu gihe abandi 49 bikorera.
Yasobanuye ko RULP ikomeje gukorana n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera kugira ngo abafite ubugufi bukabije bahabwe amahirwe yo kubona akazi hashingiwe ku bushobozi bwabo, aho gucibwa intege n’imyumvire ibafata nk’abantu badashoboye.
Leta yiyemeje gukomeza kurengera uburenganzira bwabo
Mbabazi Olivia, uhagarariye abantu bafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yavuze ko Leta izakomeza gushyiraho amategeko arengera uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Yasabye abakorerwa ihohoterwa n’ibindi byaha kutabihishira, ahubwo bakabimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo ababikora bakurikiranwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Mukobwa Justine, yavuze ko u Rwanda rugendera ku ihame ryo kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma mu iterambere.
Yavuze ko ibibazo byagaragajwe n’abafite ubugufi bukabije bizakomeza gukurikiranwa kugira ngo haboneke ibisubizo.
Ati: “U Rwanda rugendera ku ihame ryo kutagira umuntu n’umwe usigara inyuma. Imbogamizi bagaragaje tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo zigende zigabanuka ku buryo zizashira burundu.”
Imibare ya NCPD yo muri Kamena 2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 562.184 bafite ubumuga. Muri bo, 44,5% ni abagabo, 55,2% ni abagore, mu gihe 0,3% nta makuru ahagije y’imibereho yabo yagaragajwe.
Iyo mibare igaragaza kandi ko abantu 145.362 bafite ubumuga, bangana na 25,8%, bafite akazi. Abandi 317.360, bangana na 56,4%, nta kazi bafite, mu gihe 99.462, bangana na 17,7%, nta makuru ahagije yabo yamenyekanye.
Iyi mibare igaragaza ko hakiri icyuho mu kubona akazi ku bafite ubumuga muri rusange, bityo hakenewe ingamba zikomeza guteza imbere uburezi budaheza, kubona akazi no kugera kuri serivisi zinoze, kugira ngo abafite ubugufi bukabije n’abandi bafite ubumuga bagire amahirwe angana n’ay’abandi mu iterambere ry’igihugu.











