sangiza abandi

Kigali: Inyubako eshanu zafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako eshanu z’ubucuruzi ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi zategetswe guhagarika ibikorwa byazo by’agateganyo, nyuma yo kugaragaraho kutubahiriza amabwiriza agamije gukumira inkongi z’umuriro.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 30 Ukwakira 2026.

Iri tangazo rigaragaza ko izi nyubako zizafungwa guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kugira ngo zibanze gukosora ibibazo byagaragaye mu igenzura ryakozwe.

Inyubako zafatiwe iki cyemezo ni Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga byo mu Murenge wa Gisozi, ASMMS Ltd iherereye mu Murenge wa Kicukiro ndetse n’Isoko rya Gahoromani.

Umujyi wa Kigali wasobanuye ko ba nyir’izi nyubako batemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze, mu gihe bazaba batarasoza ibikorwa byo gukosora ibibazo byagaragaye. 

Abafite amazu akorerwamo ubucuruzi muri izo nyubako na bo basabwe kwihutira gushaka ahandi bakorera mbere y’uko zifungwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye kwibutsa ba nyir’inyubako n’abazicunga kwita ku bikorwa byo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Bwagaragaje ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi ari ingenzi mu gukumira impanuka zishobora guteza igihombo ndetse no gutwara ubuzima bw’abantu.

Umujyi wa Kigali wasabye abafite inyubako z’ubucuruzi gukosora ibibazo byose byagaragajwe mbere y’uko izo nyubako zongera gufungurwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]