sangiza abandi

CHOGM 28: Commonwealth yagaragaje ko ibihugu bidakwiye kwimwa ijambo kubera ingano yabyo

sangiza abandi

Abayobozi bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) bagaragaje ko nta gihugu gikwiye kwimwa ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo bishingiye ku ngano yacyo, bagaragaza ko ubushobozi n’ubudaheranwa ari inkingi z’ingenzi mu iterambere rya buri gihugu.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, izwi nka CHOGM.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muhango wo gutangiza iyi nama iri kubera i Saint John’s muri Antigua na Barbuda, ku nshuro yayo ya 28.

Iyi nama ibaye nyuma y’imyaka ine ishize u Rwanda rwakiriye CHOGM yabereye i Kigali mu 2022.

Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, yavuze ko kwakira iyi nama ari ubutumwa ku bashidikanya ku bushobozi bw’ibihugu bito.

Ati “Kwakira iyi nama si amahirwe gusa, ahubwo ni n’icyubahiro gikomeye n’uburyo bwo kugaragaza ihame ry’uko ibihugu bifatirwa ibyemezo n’amahanga mu kugena ahazaza habyo, bikwiye na byo kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyo byemezo.”

Yakomeje agira ati “Iyi nama ibaye mu gihe hakiri icyuho mu buringanire, ibihugu bimwe bikikubira inyungu, ndetse n’imbogamizi zikomeje kugaragara mu bufatanye. Ibi bitwereka ko iyo ibyemezo bifatirwa kure y’inyungu z’ibihugu byacu, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage bacu.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey, na we yagaragaje ko uyu muryango ushyigikira ihame ry’uburinganire mu iterambere, aho ibihugu byose bigira uruhare mu byemezo bibireba.

Ati “Turimo kugaragaza ko mu muryango wa Commonwealth, ingano y’igihugu idashobora kuba inzitizi ku ijambo ryacyo n’uruhare kigira mu gufata ibyemezo.”

Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth akaba n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yavuze ko kuva iyi nama yabereye i Kigali kugeza ubwo yateraniye muri Antigua na Barbuda, bigaragaza intego y’uyu muryango yo kudashyira ibihugu ku ruhande no kubakira iterambere ku bushobozi bw’ibihugu biwugize.

Yagize ati “Kuba mu gihe cy’imyaka ine gusa tumaze guhurira i Kigali, none tukaba turi hano i Saint John’s, bigaragaza ukwaguka kwa Commonwealth, ubudasa bw’ibihugu biyigize, amateka yabyo n’imiterere yabyo.”

Muri uyu muhango kandi, Samoa yari ifite inshingano zo kuyobora Commonwealth yahererekanyije ububasha na Antigua na Barbuda.

CHOGM 28: Commonwealth yagaragaje ko ibihugu bidakwiye kwimwa ijambo kubera ingano yabyo

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]