Rayon Sports na Al Hilal SC zagabanye amanoya y’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], zinganya igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2026.
Ni umukino Rayon Sports yakinnye nyuma yo gutsinda imikino ibiri yikurikiranya, aho yatsinze Musanze 3-0 na Marine FC 2-1. Yakinaga na Al Hilal iheruka gutsindira muri CECAFA, nubwo na yo iheruka kuyinyagira 4-0 mu mukino wa shamoiyona wabahuje muri Mutarama 2026.
Ibi byatumye uba umukino ukomeye ku mpande zombi, ndetse nubwo aya makipe yagabanye amanota ubona ko Rayomn Sports ari yo itagizweho ingaruka cyane n’uyu musaruri ugereranyije na AL Hilal iherutse gutsindwa na Marines ibitego 3-0 ikaba yashakaga kwisubiza icyubahiro.
Ni umukino Umutoza wa Rayon Sports yari yakozemo impinduka imwe yo kubanza mu kibuga rutahizamu Moise Sandja Bulaya mu mwanya wa Muhoza Daniel, aza no kumusimbura mu gice cya kabiri ahita atsinda igitego cyahinduye umukino Rayon Sports igacyura inota rikomeye.
Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi yigana amayeri, buri imwe ikagerageza gusatira izamu ry’indi, ariko ba myugariro n’abazamu bagakora akazi kabo. Rayon Sports yageragezaga cyane gushaka igitego cyo gufungura amazamu.
Yabonye andi mahirwe ku mupira w’umuterekano (coup franc), waturutse ku ikosa ryari rikorewe Iradukunda Elie Tatu, ariko ntiyagira icyo utanga. Nyuma yaho gato, Rayon Sports yongeye kugerageza ubundi buryo, itera ishoti rikomeye, ariko umuzamu wa Al Hilal, Soufiane Farid, ararokora.
Ku munota wa 31, Ahmed Salim yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Issa Djiguiba, mbere y’uko Al Hilal ibona igitego cya mbere.
Hashize iminota ibiri gusa, Al Hilal yafunguye amazamu ibifashijwemo na Mohammed Abdelrhman Yousif Yagub, wacenze ba myugariro ba Rayon Sports akabatsinda igitego.
Rayon Sports yagerageje kugaruka mu mukino ishaka uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe, ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Al Hilal iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Al Hilal, aho Adama Koulibaly yahaye umwanya Ansumana Samula. Iyi kipe yakomeje kuyobora umukino, ndetse ihusha uburyo bwari bwabazwe ku munota wa 57, ubwo uyu mukinnyi wari winjiye asimbuye yasigaraga imbere y’umuzamu wa Rayon Sports ariko ntabashe gutsinda.
Ku munota wa 63, kapiteni wa Al Hilal, Mohammed Yussif, yavuye mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune, asimburwa na Ahmed Ahmed.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura uko umukino wagendaga ugana ku musozo. Nyuma yo gukomeza gusatira, yaje kukibona mu minota ya nyuma y’umukino.
Ku munota wa 89, nyuma yo guhererekanya neza umupira, Muhoza Daniel wari winjiye asimbuye Issa Djiguiba yatsinze igitego cyo kwishyura. Yateye umupira neza, umuzamu n’abamyugariro ba Al Hilal bananirwa kuwukuramo, uruhukira mu nshundura.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Uyu mukino wasize Al Hilal ku mwanya wa 11 n’amanota arindwi mu mikino ine, mu gihe Rayon Sports yagiye ku mwanya wa munani n’amanota umunani mu mikino itanu imaze gukina.
Amakipe agiye mu karuhuko ko kwitabira imikino y’amakipe y’ibihugu yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, azagaruke akomeza n’umunsi wa cyenda wa BK Pro League. Rayon Sports izahingukira ku mukino ukomeye cyane na mukeba wayo APR FC (Derby), uzabera muri Stade Amahoro ku wa 21 Ugushyingo 2026, saa 18:00.
Ese Murera izakomerezaho ihagama APR FC, cyangwa ikayitsinda dore ko ntabyo iheruka?











